Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Jennifer Rwamugira nawe yashashe inzobe kuri imwe muri radio za Uganda! Kagame nashake yiyahure!

Paul Kagame noneho nashake yiyahure cyangwa se yongere ahamagaze ba bakozi be mu mwiherero maze arire abaganyire ko abayoboke ba RNC birirwa baterefona radio zo muri Uganda bakavuga ububi bwe.

Kandi azababwire ko afite ibimenyetso simusiga ko uwita Ali Abdulkarim na Jennifer Rwamugira baterefonnye izo radio bakaganira nizo radio zo muri Uganda mu rurimi rw’ikiganda!

Ubu bivuge ko Museveni ashyigikiye RNC kubera ko baterefona za radio atanazi? Bivuge ko imwe muri radio mu Rwanda yibeshye ikagirana ikiganiro na Gen Kayumba, Twagiramungu, Rusesabagina cyangwa undi wamuhunze yarara ayifunze!

Kagame namenye ko RNC ari abana b’abanyarwanda bagobye kuba bari mu Rwanda ariko kubera ubwicanyi bwe bose bahisemo kumuhunga. None se ko Museveni ashobora kuvuga ko Bobi Wine na Besigye bamurwanya bose bari muri Uganda akaba atarabishe Kagame we yakwibeshya akavuga ko nta kibazo afite Kayumba, Twagiramungu, Rusesabagina, Nahimana, Rudasingwa n’abandi benshi batashye ko nta kibazo yagira?