Site icon Rugali – Amakuru

Jeannette Kagame yaciwe muri Kigali. Ubu ntiyemerewe kuva kuri Muhazi atabiherewe uruhusa na Kagame

Amakuru ava ahantu hizewe yatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Itahuka Jean Paul nuko ubu mu rugo kwa Kagame bitameze neza. Ubu Jeannette Nyiramongi Kagame we yaciriwe kuri Muhazi aho bubatse umutamenwa wabo. Ubu Nyiramongi yaciwe muri Kigali.

Ikindi ubu ngo ntawemerewe ku musura Kagame atabitangiye uruhusa ndetse no kugira ngo ave kuri Muhazi agomba kuba ari kumwe na Kagame cyangwa se Kagame akabimuhera uruhusa. Umunyamakuru Jean Paul yibajije ikibazo kiremereye buri munyarwanda wese yagobye kwibaza. Ese waba udashoboye gutunganya ibyawe mu rugo hanyuma ugashobora gutegeka no kuyobora igihugu gute? Wanasanga ubu ibibazo u Rwanda rufite biterwa na Kagame bituruka ku bibazo afite mu rugo rwe.

Njye icyo nari maze iminsi narabonye mbere yuko numva iyi nkuru JP yatangaje kuri Radiyo Itahuka, nuko nyuma yuko inkuru yuko umwana wa gatatu wa Kagame ari uwa Ex Amb Gasana, sinzi niba hari umuntu wongeye kubona uyu mwana mu ruhame. Ndetse n’umukobwa wa Kagame Ange wari umaze igihe kirekire atukana kuri za Twitter anagaragara mu manama ya leta ya se ubu ntakiboneka. Ese ibi byose byaba ari ingaruka z’ibibazo biri m’ Urugwiro na Muhazi? Ikizwi nuko gutekinika biri mu maraso ya Kagame na Jeannette, bazadutekinika mpaka batubeshya ko ibintu hagati yabo ari byiza kandi bicika.

Iyumvire nawe umunyamakuru Jean Paul aho atubwira uko byifashe kuri Muhazi no m’ Urugwiro:


Vicky Gatarayiha
Nyarutarama, Kigali
Rwanda

Exit mobile version