Site icon Rugali – Amakuru

Jean-Paul Samputu niwe watangije urugendo rw’ ubumwe n’ ubwiyunge mu Rwanda

Mubarak Kalisa

Nakomeje gusoma nokumva ama Audio zabamwe bavuga kukibazo cya Jean-paul Samputu nasanze bamwe batazi ikibazo cya Samputu.. niba mwibuka Jean Paul Samputu yakomeje guterwa imijugujugu yewe na Kizito Mihigo ataramenyekana, ubundi umuntu waharaniye amahoro nubumwe bwaba Nyarwanda mubahanzi akaza nokubigaragaza ni Jean Paul Samputu yewe nuko bamwe mubyibagirwa cg se akaba ari ukwigiza nkana yaje kubuzwa amahoro nabamwe muri RPF Inkotanyi kuburyo ubuzima bwe bwari mukaga ariko kuberako yarakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yu Rwanda yaje kwigendera ibikorwa bye abikomereza muri Uganda, byageze aho abona agashimwe muri muzika agomba kugafatira muri South Africa ariko kubera umutekano muke yarafite mu Rwanda nuburyo yahigwaga kugirango yicwe ntiyabashije kujyayo nkumunya Rwanda ahubwo yagiye yitwa Umugande abifashijwemo na M7 nabandi bayobozi ba Uganda bari bazi ikibazo cye.

Igihembo yagifashe nkumuganda iteka nibendera bizamurwa ari ibya Uganda kandi bizwi neza ko ari umunyarwanda Uganda yandikwa mumateka yabanyamuziki beza.

Amatiku nubugome bwabo bayoboye RPF bifuzaga guhitana Jean-Paul Samputu butuma u Rwanda rubura uwo mudali gutyo. Niryari RPF nabicanyi bayo bazabonako buri Munyarwanda afite uburenganzira kugihugu cye?

Jean-Paul Samputu niwe watangije urugendo rwubumwe nubwiyunge abinyujije munzira yuko azwi nkumuhanzi Imana yashoboye kumurinda ariko Kizito washatse gutera ikirenge mucye yamubereye igitambo RIP Kizito Mihigo.

Exit mobile version