Nafashe umwanya nkora ubushakashatsi ku izina “Niyomwungeri Constantin”, umupasitori bwana Paul Rusesabagina avugako ariwe yari agiye kureba I Burundi. Hari ibintu (7) mpise mbona:
- Ubwo yabazwaga na New York Times uwo yari agiye kureba, amazina yuyu mu pasitori yaje bisa nkaho bigoranye (discourse analysis) ya interview bwana Rusesabagina yahaye New York Times.
- Muri search engine ya google amazina ya ” Niyomwungeri Constantin” ntabaho. ibi bivuze ko nta muntu ufite ubushobozi bwo kwishyurira undi private jet, wananirwa kwishyura website y’insengero ze
- Ni mu gihe cya COVID ahenshi insengero zirafunze. Usibye no kuba Bwana Rusesabagina atari umuvugabutumwa, ntabwo Hotel Rwanda, ari inkuru yo kuvuga mu nsengero.
- Nta mu pasitori w’i Burundi ufite ubushobozi bwo kwishyurira private jet umuntu uje nka speaker. Insengero z’iburundi, urusenegro runini cyane ni urwari urwa peresida nkurunziza ukonegraho Zion Temple ya Gitwaza.
- Interview na New York Times kugirango ibe, yahawe uburenganzira na leta bwo kuvuga, kandi yari ahagarikiwe n’abitwaje imbunda. Ibi bivuzeko ibivugwa bishobora kuba ari iterabwoba ryashyizwe ku mufungwa.
- Muri interview ya New York Times, Rusesabagina avugako yamaze iminsi ibiri afunzwe amaguru n’amaboko mu mwijima ahantu atazi. Ibi bisobanuye ikindi kindi.
- Ntabwo kujya kuvuga ubutumwa, bigirwa ibanga ku buryo utabibwira abo mukorana muri MRCD, madamu wawe, abana n’abandi bantu bakwegereye. Something is wrong here (Hari ikintu kitagenda hano).
Bisaba kwanga ubujiji kugirango ubone ko ibivugwa na nyirubwite, harimo ikibazo gitewe nuburyo abayeho n’abamuri hejuru.