RWANDA, ABANA WAREZE NGO BARAVUGA UKURI
Ngendahimana ati : « NTA BUTEGETSI NSHAKA, ARIKO NZAVUGA KUGIRANGO ABANTU BAMENYE UKURI ».
IJWI RY’IMPUNZI n’ABIMUKIRA
Uyu Yohani Ngendahimana benshi muramuzi ari umunyamakuru wa radio Amazing akorana na Cassien Ntamuhanga uyu watorotse uburoko mu Rwanda. Nyuma y’aho yakoze kuri Radio Isango star, umwuga yahagaritse afate inzira igana mu budage. Aho mu budage yahageze mu wa 2015, ariko mu myaka itatu gusa, Ngendahimana amaze kuba umwenegihugu, akaba akuriye umuryango yashinze ubwe ugamije guha ubuvugizi impunzi n’abimukira, ari no muri urwo rwego twahuriye i Buruseli mu Bubiligi yaje mu nama mpuzamahanga ku bimukira.
Uyu Ngendahimana yaradushakishije ngo we nk’umuntu ukiri muto, akangurire urubyiruko kumenya kwigena nk’uko ishyirahamwe Jambo ribivuga : kwigena, kwitekereza no kwitekerereza. Ndetse abwira impunzi n’abimukira ko IGIHUGU ARI ICYAGUHAYE AMAHIRWE YO KWISANZURA, ngo mu gihe mu Rwanda ibyo ari nk’inzozi. Iyo wiriwe niho iwawe.
– Uyu Ngendahimana, ukomoka ku babyeyi b’impunzi, dore ko ababyeyi be bari barahungiye muri RDCongo mu mwaka w’1959, yatashye mu rwababyaye mu mwaka w’1996, afite imyaka 6.
Ngendahimana yakuriye mu Rwanda, ariga, araminuza, arakora, ariko ngo hari byinshi bimubabaza :
– Icyambere ni umubabaro yagize igihe Ntamuhanga Cassien bakoranaga ageretsweho ibyaha bikomeye, agafungwa, ngo hiyongeraho na Niyomugabo Gérard wamwigishije, we waburiwe irengero kugeza magingo aya ;
– Ababazwa kandi n’impunzi n’abimukira, bakoreshwa mu gufata ubutegetsi ; mu mvugo y’amaganya, aribuka bamwe mu bo mu muryango we bagiye k’urugamba rwa FPR/Inkotanyi, ngo batigeze bagaruka ;
– Ngendahimana kandi ati Kuki mu Rwanda, umwenegihugu nta gaciro afite ? ngo uzi icyongereza arusha agaciro uvuga ikinyarwanda, ati kandi iterambere ridashingiye k’umuco ngo ni imyumvire NJYABUKENE ;kuko agereranya n’ubudage abamo, ko utazi ikidage ahubwo ntacyo ushobora gukora ;
Yewe, kuba yaranabaye umunyamakuru, aravuga ibyo yagiye atohoza, nyamara ngo ibigera ku baturage bikaba bike kuko ngo amakuru nayo agenwa n’ubutegetsi mu Rwanda.
We rero ngo kuba nta butegetsi ashaka mu Rwanda, ngo ashobora kuvuga ukuri kugirango abantu bakumenye .
Ngendahimana rero fata ijambo ijoro ritaragwa
Kuko umwijima ari nk’isuri , Isuri imwe rukukumba
Fata ikondera ryigenga, Ikondera ridaheza
Rigaheza gusa ubucakara bw’ingeri zose.
Ng’iri Ikondera rirangurura, menyekanisha igitekerezo cyawe bwite, Cyangwa se « ubunararibonye bwawe », ubera urugero abakibyiruka.
Maze amahoro arimo umucyuro ucyura ituze, n’umubirizi ubira Urugwiro,
Ari n’Agahuza aka ka Muntu ; Atahe iwawe ahagire Inturo.
Ikondera Libre, 16/03/2018