Iki kiganiro nagiteze amatwi cyose. Umunyamakuru yabajije ibibazo n’ibibazo kandi n’ubazwa ntacyo atakoze ngo asubize. Cyakora hari ibintu bibiri ngira ngo mvugeho kuko abanyamakuru dukwiye kubyitondera kurushaho.
1.Nyuma yo gukora ikiganiro gifite 1h35′, n’ibintu bigikubiyemo, hejuru kandi y’uko buri wese azi ukuri ku mahano yo mu Rwanda, ukarenga ukandukura umutwe ugira uti: ” ….. ….. #yafashe #ubutegetsi #ntibihorera” ni ukujijisha intamenya, bikaba ubushinyaguzi ku bahagiriye akaga tuzi. Keretse niba umwanditsi wa biriya ari intamenya ku byabaye.
2.Gutwarwa no gushakisha uburyo bwo gushitura abantu bigatuma mu mutwe w’ikiganiro hanashyirwamo amagambo ngo “Victoire #Ingabire #araturitse #ararira“, bikajya mu ntero nk’aho na cyo ari ikintu cy’ibanze mu kiganiro, ni ibintu birimo #ubupfura #buke rwose imbere y’umutumirwa wasubije ibibazo bigaragara ko yubashye itangazamakuru, no mu bwiyoroshye. Ibi n’itangazamakuru ryo mu bihugu bikomeye rijya ribikora ariko ntibiboneye. Gutera abantu inyota yo kumva ikiganiro cyangwa gusoma inyandiko byakorwa mu bidatanze isura yo gushenga cyangwa ubushinyaguzi.
Umurimo w’itangazamakuru dukwiye gukomeza kuwihuguramo kurushaho no kuhaba amahame awugenga. Kwirinda amagambo yajijisha cyangwa yayobya intamenya, kuko ubusanzwe itangazamakuru rinashinzwe kubwira abantu inkuru mpamo. Gushitura abantu na byo ntibikwiye kubamo kunenura cg gushenga.
Hagati aho koko, ni intambwe nziza ko ibinyamakuru byajyaga biheza bamwe mu bashaka gutanga ibitekerezo byikubita agashyi bikegera abanyarwanda n’abandi nta kurobanura. Intambwe itewe irashimwa ariko inzira iracyari ndende. Ni ugukaza umurego.