Site icon Rugali – Amakuru

Jean-Claude Mulindahabi: “Mwirinde kugwa mu mpuha z’amafuti zivugwa ko ngo ari njye wagambaniye umuvugizi wa FDLR”

Mwiriweho neza,
Nagira ngo nsabe abantu bashyira mu kuri, birinde kugwa mu mpuha z’amafuti zivugwa ko ngo ari njye wagambaniye umuvugizi wa FDLR, Fils Bazeye LAFORGE, ngo akaba ari yo mpamvu yatawe muri yombi! Ibi bakabihera kuri interview twagiranye, ubwo namusobanuzaga niba koko ari FDLR yari yagabye igitero i Busasamana. Noneho ngo bitewe ni uko yafunzwe hashize igihe gito tuganiriye, ngo ubwo ni njye watanze téléphone ye! Kuvuga ibintu nk’ibi ni ukwihuta no kudatekereza bihagije.

Ikintu kidashidikanywaho ni uko yafashwe n’inzego zo muri Kongo.
Uretse no kuba abamufashe tutaziranye, ariko ntabwo kamere yanjye n’umwuga nkora kandi nemera nawifashisha mu kugambanira uwo ari we wese. Ibyo ntibishoboka. Uwabyemera ni udashishoza.

Abakwiza izo mpuha, bashobora kuba babiterwa no kwibeshya cyangwa n’izindi mpamvu bazi ubwabo. Kuri ubu, njye nsanga aba bankekera ubusa babiterwa no kugwa mu rujijo. Ariko na none, hari ibintu bibiri gusa byashingirwaho ku muntu ushaka kumenya ukuri:

1.Ubu koko inzego zo muri Kongo zikeneye kunyuraho njyewe uri i Burayi ngo nzibwire téléphone y’umuntu utuye ku butaka bwayo? Ubu ni nde udafite ubwenge bwo gusobanukirwa ko ibyo bintu nta shingiro? Noneho ongeraho ko ntanaziranye n’izo nzego.

2.Umuntu ukurikira umunsi ku wundi imikorere n’imitekerereze yanjye (bigaragarira mu biganiro n’inyandiko, mpora nshyira ahabona) siniyumvisha ukuntu yakwibeshya aka kageni.

Nabonye mu nyandiko za Rugali harimo n’ibindi binyoma ngo ntabwo ngikora itangazamakuru muri iyi minsi!!! Ubu se koko, ibinyoma nk’ibyo bigamije iki? Ibi ni ukubeshya nkana kuko ejobundi kuwa gatanu ni njye wanyujije amakuru kuri Radiyo Urumuri. Ejo ku cyumweru ikinyamakuru cyacu LECPINFO cyashyize ahabona article nshya, iyo nyandiko yakozwe na Deo Kabano hanyuma kuko ejo ari njye wari en permanence ni njye wayishyize en ligne. Muri iyi minsi babeshya ko nahagaritse itangazamakuru, ni bwo nakoze ibiganiro bisaga 5 n’abantu banyuranye, barimo n’abanyapolitiki. Iyi Rugali yo, ni kuki yabeshya izuba riva?

Reka mbabwire, ntawe nisobanuraho kuko ziriya mpuha ni amafuti aterwa n’uko abantu bamwe batabanza gushishoza.

Uwabasha kuvugana n’uri mu nzego zafashe Laforge, ni we wadutekerereza neza inzira byanyuzemo.

Reka nsoze mbwira abibeshye bakwiza impuha ko, kuva natangira itangazamakuru, mu w1995, buri gihe mpora niteguye ko hari abashobora kunkekera ubusa. Igisubizo gikwiye abantu nk’abo ni imikorere itazigera itatira uyu mwuga. Ubusanzwe, ibinyoma nk’ibi hari nubwo mpitamo kutabitaho umwanya kuko nta mahirwe mfite yo kubona igihe mu bintu nk’ibi.

Ibihe byiza kuri buri wese.

Exit mobile version