Umushinjacyaha Mukuru mushya yahize kutazarebera n’ ‘ibifi binini’ birya ruswa, binanyereza ibya rubanda. Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yavuze ko ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu biri mu byo agomba guhangana nabyo, birimo nka ruswa n’ibyaha bifitanye isano, kurigisa cyangwa konona umutungo no gukoresha nabi inkunga igenewe kuzamura imibereho y’abaturage.
Imibare y’Ubushinjacyaha igaragaza ko amadosiye ya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, kuva mu 2013 kugeza mu gihembwe cya mbere 2017, hinjiye 924, ayakozwe akaba ari 877.
Ku bayobozi bagiye batungwa gatoki ku ikoreshwa nabi ry’umutungo muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, kuva mu 2011 kugeza mu gihembwe cya mbere 2015 ibigo bisaga 360 byakozwemo iperereza, amadosiye 293 afatwaho umwanzuro hagaruzwa 175 290 302 Frw; Amadolari y’Amerika 9100 n’amayero 3726.
Ku bakurikiranyweho kunyereza no gukoresha nabi inkunga igenewe kuzamura imibereho y’abaturage bunyuze mu mishinga ya leta nka VUP, Ubudehe, Ubwisungane mu kwivuza, Girinka, Ifumbire, FARG, SACCO n’indi, kuva mu 2014 kugeza mu gihembwe cya mbere cya 2017 hakiriwe amadosiye 173 yakurikiranywemo abantu 329, bakekwaho kunyereza 1 901 398 614 Frw.
Nubwo abo bagiye bakurikiranwa, hakomeza kumvikana ko hakurikiranwa abantu boroheje, ntihumvikane abo mu nzego zo hejuru bagira ibyo baryozwa. Ariko inzego z’ubutabera zigaragaza ko ntawe uri hejuru y’amategeko.
Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Richard Muhumuza uheruka kugirwa Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga na Jean Bosco Mutangana wamusimbuye kuba Umushinjacyha Mukuru, kuri uyu wa Mbere, bagaragaje ubushake bwo guhangana n’ibyaha bishingiye kuri ruswa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo w’igihugu.
Muhumuza yashimye ibyagezweho n’Ubushinjacyaha mu myaka amaze ayobora uru rwego, avuga ko na Mutangana yabigizemo uruhare kuko yabaye Umushinjacyaha mu 1999, avuga ko azi Mutangana “nk’umuntu w’umukozi, ukunda akazi”.
Yabwiye abashinjacyaha ati “Ndabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu kazi nk’uko byari bisanzwe ndetse mukanarushaho, cyane cyane muri ibi byaha twabonye bimunga ubukungu bw’igihugu. Iyo bavuga umutungo w’igihugu, uwurebe nk’umutungo wo mu rugo rwawe, kubera ko igihugu kidafite umutungo ntacyo kiba gifite. Ni ugushyiramo imbaraga tukarwanya ibi byaha.”
Ni ingingo yagarutsweho cyane n’Umushinjacyaha Mukuru Mutanganana, wavuze ko igihugu kidafite ubukungu nta mutekano kigira, n’inzego zacyo ntizikora neza kuko “hari abantu runaka baba bashoboye kurigisa ibyagakwiye gutuma zikora.”
Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mbasabe rwose ko tutazahwema gukurikirana abo bantu tutitaye ku rwego urwo arirwo rwose. Hari ubwo bajya bita ngo ‘ibifi binini’, njye numva no kubita ibifi bini ari no gutanga ubutumwa butari bwiza kuko kumva ko mu nyanja harimo amafi menshi ariko hari inini idakeneye kurobwa, numva ari ikibazo kuko n’umurobyi ujya kuroba ntabwo aba ashaka ka gafi gato.”
Yashimangiye ko ari ubutumwa yifuza ko bwumvikana, kuko inshingano bafite nk’Ubushinjacyaha ari ugufata abanyabyaha bakabashyikiriza inkiko.
Yakomeje agira ati “Kubita ifi nini njye sinjya nshaka no kubivuga kuko mba numva ari nko kumva ko ari abantu bakomeye cyane itegeko ritazageraho, sinzi n’iyo mvugo aho yavuye. Ruswa ivugwa muri ayo mafi manini tuzayirwanya twivuye inyuma, ntituzashidikanya gufata umuntu uwo ariwe wese tukamushyikiriza urukiko, akazi ako ariko kose yaba akora mu nzego za leta yaba ari Diregiteri, abamuruta, yaba ari abari hasi ye, urwego yaba arimo rwose.
Mu kumvikanisha ko ari ibintu ashyizemo imbaraga cyane yabwiye itangazamakuru ati “Muzajya mwumva uko bizajya bigenda, nimwumva hari icyabaye ntimuzatinye kuza kutubaza hano muti ‘bya bindi wavugaga ni ibingibi tubona?’
Ubushinjacyaba kandi bunagaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2017 bwakiriye amadosiye 1176 arebana no kurigisa cyangwa konona umutungo, hakorwaho 1094.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mutangana yanavuze ko Ubushinjacyaha buzakora ibishoboka mu gushakisha amakuru no ku bindi byaha birimo gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha, ihohoterwa ryo mu ngo, icuruzwa ry’abantu n’ibyaha bihungabanya ituze ry’igihugu.
Igihe.com