Site icon Rugali – Amakuru

Janet Rwigema nawe afungiwe ahantu hatazwi

Amakuru atugezeho mu kanya aturutse ikambere mu Rwanda ahantu hizewe twahawe n’abantu batashatse ko tuvuga amazina yabo nuko Mrs. Janet Gisa Rwigema, umupfakazi w’intwali y’u Rwanda Fred Gisa Rwigema ubu afungiwe ahantu hatazwi akaba arimo guhatwa ibibabazo naya DMI ya Kagame igiye kutumaraho abavandimwe.

Abatabaza rero nimutabarize uyu mutegarugori kuko niba ntagikozwe nawe ashobora kwicwa nkuko bishe Boniface Twagirimana ubundi bakabeshya abanyarwanda ko yagiye atembereye ko batazi iyo yagiye.

Icyo twakwibutsa Kagame n’agatsiko nuko abantu bose bica, barigisa, bafunga igihe nikigera tuzabibabaza kandi nta gahora gahanze. Bamaze guhitana Boniface Twagirimana none badukiriye umupfakazi wa Fred Gisa Rwigema.

Exit mobile version