Site icon Rugali – Amakuru

James Munyandinda avuga ko abenshi bataburuwe i Kabuga ari abishwe na FPR

Nk’uko byumvikanye mu makuru ya gahuzamiryango ku wa gatanu taliki ya 3 Gicurasi 2019, bagarutse ku muhango wo gushyingura mu cyubahiro imirambo y’abantu bivugwa ko ari abatutsi biciwe i Kabuga no ku misozi bituranye bazira jenoside.

Muri iki kiganiro, humvikanye umuntu wo muri Ibuka na bamwe mu bafite ababo mu bataburuwe, nyuma y’a bo bahaye ijambo uwitwa Munyandinda uvuga ko yari mu barindaga Kagame, akaba ngo azi ko abenshi muri bariya bavanywe za Gahoromani n’ahandi, ngo ari abishwe na FPR, ibyo ngo akaba abizi kuko byavugirwaga ku byombo FPR buri mugoroba bahana rapports z’ibyakozwe uwo munsi.

Imibiri irenga ibihumbi 84 yabonetse i Kabuga irashyingurwa i Nyanza ya Kicukiro.

https://youtu.be/E1l2sGM4wF4

Uyu Munyandinda ngo uba mu Bufaransa bamubajije niba na we yaragize uruhare muri ubu bwicanyi yamagana arabihakana.

Iyi nkuru irangira gahuzamiryango ivuga ko ngo yashatse kumenya icyo leta y’u Rwanda itangaza ku birego bya Munyandinda, aliko ngo ntwabonetse ngo abasubize.

Ibindi namwe mwiyumvire guhera ku munota wa 17.

https://www.bbc.com/gahuza/bbc_gahuza_radio/w172wtsdqh6dkx2

Exit mobile version