Paul Kagame ati: “Tukaba twarageze kuri byinshi kandi by’ingenzi, kandi ndifuza kubashimira mwese, ubukungu muri rusange, umutekano, imibereho myiza y’abanyarwanda n’amatora yaduhuje twese akagenda neza. Ibi byose twabigezeho muri uyu mwaka ushize. Umubano mwiza mu banyarwanda, mu karere ndetse no mu mahanga kw’isi. Ibyo byose kubera ubushake n’ubwitange bwacu twese dufatanyije. Nabyo nkaba mbibashimira cyane. Ndasaba ko twakomeza iyo nzira nziza tumazemo igihe kitari gito. Dukorera hamwe, twiga, dukorera igihugu cyacu. Kandi ari nako twubaka ubushobozi bwo kurinda ibyo byose tugenda tugeraho ngo hatagira icyasenya ibyo twubaka cyangwa ngo gihungabanye igihugu cyacu.
Abashaka gusenya bo bahoraho ni ngombwa ko batagira icyo bageraho, aho baturuka aho ariho hose, n’uburyo bakoresha ubwo aribwo bwose niyo mpamvu ari ngombwa kubaka bwa bushobozi navugaga. Kandi byaragaragaye ko abanyarwanda dufatanyije ibyo twifuza byose twagiye tubigeraho igisigaye ni ukubikomeza ngo bihoreho ubuziraherezo. Abanyarwanda twese, abategarugori, abagabo cyane cyane mwese urubyiruko iyo ntego nkuru yo kubaka no kurinda ibyo byose iratureba twese. Buri umwe akwiye kugira uruhare rwe. Uyu mwaka mushya muhire mbifuriza mwese rero uzatubere intambwe ndende mururwo rugendo rwacu rw’ubumwe, amajyambere, umutekano birambye. Mugire amahoro y’Imana”.
Ubukungu muri rusange: Aha ho ntihabura itekinika kuko ari ibintu byabo bamenyereye. Ubukungu muri rusange?
Imibereho myiza y’abaturage: Imibereho myiza y’agatsiko kamwe kihariye ubukungu bw’u Rwanda. Abo nibo babayeho neza. Kagame n’umuryango we na bamwe agenda avunguriraho.
Amajyambere: uretse imiturirwa ingahe yubatse, hari ibitaro bishya yaba yarubatse? Umuhanda mushya mpuza mahanga se? Ikibuga gishya mpuzamahanga? Ibigo by’amashuri yubatse ni bingahe? Ariko we yariyubatse da. Ntabwo yabuze byose.
Umutekano: Nibyo se koko abanyarwanda bafite umutekano? Hari umunsi wira badatangaje ko hari umuntu wapfuye mu buryo budafututse muri ruriya Rwanda? Hari umunsi abanyarwanda benshi batabura irengero ryabo? Niba kugeza magingo aya hari abanyarwanda bakicwa n’inzara, ubwo se twavuga ko bafite umutekano? Umuntu wese wishwe n’inzara nta mutekano aba afite. Niba Kagame yirirwa akangurira abanyarwanda kurinda ibyo bagezeho, ubu se hano twavuga ko hari umutekano uhari? Iri jambo yagejeje ku banyarwanda ntakindi kintu yavuze uretse kurinda ibyo bagezeho. Ibi bikaba byerekana ubwoba afite. None se ko yavuze ngo abo hanze ntibamuteye ubwoba ubwo bararinda ibyo bagezeho ko bidasenywa n’abande? N’abari mu gihugu cyangwa n’abari hanze? Kagame ntakabeshye abanyarwanda ubwoba bwaramutashye yarangiza ngo bazatera baturutse he? Ngo bazatera mu buhe buryo? Ngo bazanyura muzihe nzira? Yahiye ubwoba ni akanyabugabo aba yishyiramo. Ahubwo n’akaze umurego mugushyiraho ibirindiro kuko ntazi aho bazamutera bazaturuka. Bashobora kumutera baturutse mu gihugu, bashobora kumutera baturutse hanze cyangwa bakamutera baturutse hombi. Umenya we atazaba nkaka wamugani abanyarwanda bajya baca “Ngo ntawe uterwa yiteguye” umenya we azaterwa yiteguye. Reka tubihe amaso
Ange Uwera