Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamaganye ikiganiro mbwirwaruhame giteganyijwe kubera mu Nteko Ishinga Amategeko yabwo, kigamije gukoma mu nkokora kwemeza itegeko ryo guhana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .
Inteko Nshingamategeko y’u Bubiligi yemeye ko ku wa 1 Werurwe 2018 hazaba ikiganiro mpaka cyateguwe n’Ishyirahamwe « Jambo asbl » rikorera mu Bubiligi, rizwi nk’abahezanguni mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu itangazo yasohoye, Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yavuze ko isanga icyo kiganiro kizaba kigamije kuyobya no gutera urujijo abatazi neza “Jambo asbl”.
Ku wa 15 Nzeri 2017, Depite Gille Foret wo mu ishyaka rya MR (Mouvement Réformateur) mu Bubiligi ryagejeje mu Nteko umushinga risaba ko hashyirwaho itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ryaryise “Réprimer la négation, la minimisation, la justification ou l’approbation du génecide commis contre les Tutsi au Rwanda en 1994 .”
Itegeko ryo mu 1995 u Bubiligi busanganywe rihana umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abayahudi; MR ikaba ishaka ko hashyirwaho n’irihana abahaka iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu gihe Abadepite batararitora, nibwo ‘Jambo asbl’ yagejeje inyandiko ku Nteko, yitwikiriye uburenganzira bw’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ishaka kugira icyo ibabwira.
Ambasade yasobanuye ko mu iri shyirahamwe mu nyandiko ryatanze ritigeze rinemera gukoresha izina nyaryo ko habayeho ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’.
Yasobanuye ko yanyuze mu nyandiko za Jambo asbl, itahura ko iri shyirahamwe rivuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atarakorwaho neza uko bigomba. Bigasa Nk’aho abarenga miliyoni bishwe mu mezi atatu , nk’aho Loni itemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanemezwa n’Urukiko rwa Arusha.
Ambasade igasanga Jambo asbl igamije no kuvuga ko hanabayeho Jenoside ebyiri.
Ambasade ikomeza ivuga ko iryo shyirahamwe rinahakana ku mugaragaro ibyo Leta y’u Rwanda yagezeho byose mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, haba mu bari mu gihugu cyangwa mu mahanga.
Kubw’ibyo, Ambasade y’u Rwanda yatangaje ko itazitabira ibyo biganiro nk’uko yari yabitumiwemo kuko isanga uyu ari umugambi wo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hitegurwa ku Isi yose kuyibuka ku nshuro ya 24.
Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yavuze ko iri shyirahamwe rya “Jambo asbl ” ridakwiye guhabwa umwanya wo gutangira ibiganiro mu nzu y’ubuyobozi bw’igihugu nk’icy’u Bubiligi, ishyize imbere gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro IGIHE, Deo Mazina uyobora Umuryango Ibuka-Belgique, yagize ati : Iyo nama natwe twari twayitumiwemo mu rwego rwo kuyobya uburari , ndabahakanira nivuye inyuma ko tudashobora kuyitabira.”
Mazina akomeza agira ati “Umuryango Ibuka-Belgique ntushoborta kwihanganira igikorwa nk’icyo cy’abahezanguni bizwi nka « Jambo asbl », ubu tukaba turi gutegura ndetse urwandiko rwo gushyikiriza Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi tumusaba guhagarika ibyo biganiro. Turashimira icyemezo Ambasade y’u Rwanda yafashe by’umwihariko.”