Ineza yiturwa indi kandi inshuti nya nshuti igaragara mu byago. Muri iki kiganiro cyahise kuri Radi Itahuka numvise Jacques Baraka abwira umunyamakuru Axel Kalinijabo ko nawe yarokokeye muri Hotel des Milles Collines ashimira Paul Rusesabagina.
Birumvikana ko muri iki gihe Kagame yigamba ko yashimuse Paul Rusesabagina amuziza kumugirira ishyari ko yamamaye kumurusha kw’isi hari abarokowe na Paul Rusesabagina muri iriya hotel des Milles Collines bazagera ikirenge mu cya Baraka Jacques bakamushima ndetse bakanishyura ibyo yabakoreye.
Icyo twakwemeza kindi nuko mubaziyemeza guhemuka barokowe na Paul Rusesabagina bakamubeshyera twabashyira mu byiciro 2. Icya mbere n’icyabameze nka Kagame bazabikora koko bivuye ku mitima yabo ariko mu kiciro cya 2 tuzi ko harimo benshi bazabikora kubera imbunda Paul Kagame abafitiye ku mutwe.
Kagame yafunga cyangwa yakwica Paul Rusesabagina ajye yibuka ko adateze kwibagiza isi Hotel Rwanda, ntazigera yaka Rusesabagina imidari yahawe ndetse no gusiba mu mitima uko bazi cyangwa bamumenye. Ahubwo njye mbona yaratumye haboneka ikindi kizatuma bakina Rusesabagina Paul muri filimi ya kabili kuko iyo wumvise uburyo bamushimuse uhita wumva filimi izaba iryoshye.
Ahubwo nasaba Hotel Paul Rusesabagina Foundation nubwo akiri ku ngoyi gutangira gutekereza kuri episode ya kabiri maze igihe n’ikigera yaba yarafunzwe burundi na Kagame yaba yarishwe n’agatisko maze iyi filimi izasohoke irusheho kumugeza kure kw’isonga ry’ ibyamamare kurusha ibindi mu Rwanda.
Francis Kayiranga