Benshi bakomeje kuvuga byinshi kw’ishimutwa rya Paul Rusesabagina ryakozwe na Kagame Paul n’ibyihebe bye bakoresheje imwe mu ndege za GainJet ubu yarezwe mu nkiko za USA n’umuryango wa Paul Rusesabagina ariko uwavuga ko ari Paul Kagame warezwe ntabwo yaba yibeshye none amabi ye yose cyane cyane uburyo akoresha guhiga abatavuga rumwe nawe bigiye kujya ku karubanda.
Muri iki kiganiro Jacques Baraka yagiranye na Radio Itahuka aremeza kandi akerekana uburyo Paul Kagame yikozeho ashimuta Paul Rusesabagina kuko uretse kuba arimo gushinjwa ko yashimuse Rusesabagina, ubu amabi ye yose agiye gushyirwa hanze maze aho kuvugwa mu binyamakuru nkuko tubimenyereye ubu ayo mabi agiye no kuvugwa mu nkiko za USA abatari bayazi bayamenye. Ntabatindiye nimutege amatwi Jacques Baraka: