Site icon Rugali – Amakuru

Ibaze Nawe: Umunyarwandakazi yatawe muri yombi mu Buhinde

Polisi mu Buhinde yataye muri yombi Abanyafurika batandatu bashinjwa gukubita mu buryo bukomeye umushoferi w’Umuhinde. Mu batawe muri yombi harimo ngo umunyarwandakazi. Ibi byabaye kuri uyu wa mbere.
Polisi muri iki gihugu iravuga ko umushoferi witwa Nuruddin w’imyaka 51, yakubiswe n’abantu batandatu barimo abagore babiri.
Polisi yavuze ko uyu mugabo yahohotewe cyane mu maso.
Ikinyamakuru Hindustan Times kiravuga ko umuyobozi wa Polisi yagize ati “Abantu batandatu barimo abagabo bane n’abagore babiri bakomoka muri Afurika, bashakaga kujya muri iyi modoka ariko shoferi ababwira ko amategeko atemera ko atwara abantu barenze bane, iri tsinda ryatangiye kumuhohotera.”
Ishwar Singh, yakomeje agira ati “Umwe mu bagabye iki gitero ni Umunyarwanda, yatawe muri yombi ubwo yageragezaga guhunga, turimo kumubaza ngo atangaze n’abandi bari kumwe ubwo bakoraga uru rugomo.”
Kugeza ubu ntibaratangaza amazina ye.
Polisi iravuga ko yakoresheje amashusho yafashwe na kamera ngo imenye neza aba bantu.
Ibi bibaye nyuma y’aho n’Abanyafurika baba muri iki gihugu bakomeje kuvuga ko bahohoterwa n’abatuye u Buhinde, ibintu byanateje umwuka mubi mu badipolomate b’Abanyafurika baba mu Buhinde.
Muri iki cyumweru kandi abatuye Umujyi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, bateye amaduka y’abaturage b’Abahinde, babiri barakomereka cyane.
Ibi byabaye nyuma yaho umuturage wa Kongo wabaga mu Buhinde, yishwe n’abantu batatu.
Kugeza ubu abadipolamate b’Abanyafurika baba mu Buhinde, bamaze gutangaza ko niba ibibazo biri hagati y’Abanyafurika n’Abahinde bidakemutse, bashobora kubwira ibihugu byabo kutazongera koherezayo abaturage babo muri iki gihugu.
Source: Izuba Rirashe

Exit mobile version