Uko Umugogo wa Kigeli V wari ujyanywe muri Portugal, ukazanwa mu Rwanda uhunganywe. y’amezi arenga abiri abagize umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watangiye muri Amerika bajya impaka y’aho azatabarizwa, Urukiko rwo muri leta ya Virginia rwemeje ko azazanwa mu Rwanda ariko inzitizi zatangiye kugwirira bamwe mu bo mu muryango we ubwo bari bagiye gufata umugogo mu bitaro wari uruhukiyemo.
Byatangiye bamwe mu bagize uyu muryango bajya gufata Umugogo ku bitaro, maze babwirwa ko icyangombwa cy’itanga rya Kigeli V kigaragaza ko azatabarizwa muri Portugal aho kuba mu Rwanda nkuko bamwe muri bo bari babiharaniye muri icyo gihe cyose.
Pasiteri Ezra Mpyisi umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango ndetse akaba yaranabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V na mukuru we Mutara III Rudahigwa, avuga ko intandaro y’ibyo byose ari amafaranga y’imfashanyo abazungu barimo abo muri Portugal bahaye Kigeli akiriho, maze amaze gutanga bashaka kuyuririraho ngo bajye kumutabariza muri icyo gihugu.
Ati “Tugiye ku bitaro byari bifite Umugogo, umuzungu niba yari mu ruhande rw’abo bantu, aravuga ngo ‘icyangombwa cy’uko yatanze bari banditseho y’uko bazamujyana muri Portugal; si no muri Amerika aho yahungiye, kuki? Hari amafaranga abazungu bari bahaye Kigeli kuko bamukundaga, barebye n’ububabare yabayemo. Amwe yavaga muri Portugal […] kuko muri Portugal naho hari ubwami, hari ahantu bubatse bashyira umwami, bakahashyira bene abo, bakabacuruza. Mu nzu ndangamurage (Musée) abantu bahaje bakareba ibyo bihangange byo muri Afurika, byo mu Isi, bagatanga amafaranga.”
“Uwo muzungu yavugaga ko kugira ngo icyo cyangombwa gihinduke, aho kujya muri Portugal azajye mu Rwanda,bizatwara ibyumweru bine. Naho barabitinza ngo bazagire ikindi bakora. Ni Imana yabikoze […]Mukama (umwe mu bagize uyu muryango) n’undi muhungu baragiye batera uwo muzungu baramubwira abira icyuya, arababwira ati ‘nimuzane izo mpapuro nzandike, aho kurindira ibyumweru bine biba ijoro rimwe.”
Umugogo wazanywe mu Rwanda usa n’uhunganywe
Pasiteri Mpyisi yavuze ko mu gihe biteguraga kuzana Umugogo w’Umwami Kigeli V mu Rwanda, hari abababwiye ko hari abantu bashaka kujuririra icyemezo cyo gutabarizwa mu Rwanda, byatumye umugogo uzanwa hutihuti ngo urubanza rudasubirishwamo.
Ati “Abantu baratubwiye ngo barashaka ikindi bakora ngo banajurire, ngo byongere bizane andi mezi, nibyo byatumye mubona tuza mu ndege ebyiri. Hari indege y’Abaholandi ya KLM yagombaga kutuzana, ariko tubijyamo tugira umugisha tubona indege izaza mbere y’iyo ng’iyo twajemo. Tuyikubitamo umugogo hamwe n’abo bakobwa; nguko uko iyo ndege yageze inaha mbere. Twarahungaga ngo batongera kuvuga ngo turajuriye.”
Mpyisi avuga ko ayo magambo yo gusubirishamo urubanza yari yabakuye umutima, agashima Imana yabashoboje kuzana Umugogo w’Umwami, yemeza ko atigeze ahemukira Abanyarwanda n’u Rwanda nk’igihugu cye cy’amavuko.