RDC: Hagaragaye ibimenyetso byemeza ko ingabo za Kagame RDF ziri mu mutwe w’ibyihebe bya kisilamu ADF Nalu!
Iryavuzwe riratashye, hashize iminsi tubagezaho inkuru z’uko ingabo za Paul Kagame RDF ziri gucengera muri Congo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Zimwe muri izo ngabo za RDF zikaba zambara imyenda y’ingabo za Congo FARDC maze zikishora mu bikorwa byo kwica impunzi z’abanyarwanda no gusahura amabuye y’agaciro y’icyo gihugu. Ikindi gice k’ingabo za RDF kivanga n’ ibyihebye byo mu mutwe wa kisilamu witwa ADF-Nalu urwanya leta ya Uganda ndetse ibyo byihebe bikaba byibasira n’ingabo za ONU (Monusco) ziri muri Congo. Amakuru “veritasinfo” ikesha ikinyamakuru cyo muri Uganda kitwa “softpower.ug” yemeza ko kuwa gatandatu taliki ya 16/11/2019 inkambi y’ibyihebe by’ADF-Nalu iri muri Kivu y’amajyaruguru yagabweho igitero cya gisilikare maze yigarurirwa n’ingabo za Congo FARDC. Muri iyo nkambi y’ADF Nalu, ingabo za Congo zashoboye kubonamo imyenda ya gisilikare y’ingabo za Kagame RDF ndetse n’amakarita y’izo ngabo!
Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2019, igisilikare cya Congo cyasimbuje abakuru b’ingabo muri Kivu y’amajyaruguru, basimbuzwa abandi bashya. Kuva uku kwezi kwatangira abakuru b’ingabo za Congo bashya batangiye kurwanya umutwe w’ibyihebe bya kisilamu ADF Nalu ufite ibirindiro mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, uwo mutwe ukaba urwanya ingabo za Uganda, ingabo za Congo ndetse n’ingabo za ONU ziri muri Congo. Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16/11/2019, umutwe w’ingabo za Congo FARDC uyobowe na Colonel Dunia mu karere ka Muyangose muri Kivu y’amajyaruguru wagabye ibitero ukoresheje indege za gisilikare; izo ndege zikaba zarasutse imvura y’amasasu ahantu ADF-Nalu ibika intwaro mu nkambi ibyo byihebe bibamo. Ingabo za Congo FARDC zirwanira ku butaka zikaba zarahise zigota iyo nkambi maze mu kanya gato ziba zirayigaruriye. Izo ngabo za Congo zirwanira ku butaka zagerageje gushakisha intwaro n’ibindi bintu byose ibyo byihebe bikoresha mubikorwa byabyo. Muri iyo nkambi y’ibyo byihebe hakaba haratoraguwemo imyenda ya gisilikare y’ingabo za Kagame RDF ndetse hatoragurwamo n’amakarita aranga ingabo za Kagame zari muri iyo nkambi y’ADF Nalu.
Ingabo za Congo FARDC ndetse n’ingabo za MONUSCO zifatanyije n’iza Ugaganda zasuzumye neza ibimenyetso byari muri iyo nkambi y’ibyihebe bya ADF Nalu, bose bakaba bemeza Paul Kagame aha inkunga ikomeye cyane y’ibikoresho ndetse n’abasilikare umutwe w’ADF Nalu muri gahunda yo guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranye n’u Rwanda ariko cyane cyane Kagame akaba afasha ibyihebe by’ADF Nalu muri gahunda yo guhirika ubutegetsi bwa Museveni; muri gahunda yo kujijisha icyo gikorwa cyo guhungabanya umutekano w’akarere, Kagame akaba asakuza cyane ashinja Museveni ibinyoma ngo by’uko afasha imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Kuva aho bigaragariye ko Paul Kagame yahaye ubuhungiro mu Rwanda i Kigali “Moustapha Ould Lima” umukuru w’umutwe w’ibyihebe uzwi ku izina rya “Al Quaeda” agashami kawo ka “AQIM”, uwo mutwe ukaba ukomeje ibikorwa by’iterabwoba mu bihugu bya Maghreb ; ibihugu by’ibihangange ku isi nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Ubufaransa byahise bihagurukira ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kuko ibyo bihugu byahise bibona ko Kagame atangiye gufata inzira yo kuba ikihebe cyujuje ibyangombwa!
Nyuma y’aho ingabo z’Amerika zo mu mutwe ushinzwe Afurika w’AFRICOM zikoreshereje inama incuro 2 zose, zo guhuza abakuru b’imitwe y’ingabo z’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari i Goma kugirango bifatanye kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo, ahanini iyo mitwe ikaba yarashinzwe na Kagame, izo nama zikaba zararangiye nta mwanzuro zigezeho, Félix Tshisekedi yanyarukiye i Kampala ahamara iminsi 2 ari mu biganiro na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni. Muri urwo rugendo muri Uganda Tshisekedi yabonye inkunga ya Museveni kuko yamwereye ko ingabo za Uganda zizafatanya n’ingabo za Congo FARDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo. Mu biganiro bagiranye ntabwo hasobanuwe uburyo ingabo za Uganda zizafatanya n’iza Congo mu gihe umusilikare mukuru wari uhagarariye Uganda mu nama y’i Goma yanze gushyira umukono ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo.
Tshisekedi yashoje uruzinduko rwe muri Uganda yerekeza i Paris mu murwa mu kuru w’igihugu cy’Ubufaransa. Ku italiki ya 12/11/2019 Tshisekedi yakiriwe na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Perezida w’Ubufaransa akaba yaremereye Tshisekedi inkunga ikomeye y’igihugu cy’Ubufaransa mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo. Perezida Emmanuel Macron yagize ati:
“Ubufaransa bwiyemeje gushyigikira ku buryo bwose igihugu cya Congo (RDC) mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano wayo. Ubufaransa bukaba buzibanda cyane mu kurwanya imitwe imwe n’imwe iri muri Congo ishyigikira ibikorwa by’ibyihebe bya Daech (leta y’ umutwe w’ibyihebe bya islamu). Ubufatanye mu kurwanya iyo mitwe buzakorwa mu rwego rwa gisilikare cyane cyane hibandwa mugushakisha no guhanahana amakuru yerekeranye n’iyo mitwe”.
Kimwe mubibazo byakuruye ubwimvikane bucye hagati ya Kagame na Museveni ni uko Kagame ashinja Museveni gushyigikira imwe mu mitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Kagame ariko Uganda ikaba ishinjwa cyane n’u Rwanda igikorwa cyo kuzana ingabo z’Ubufaransa hafi y’u Rwanda mu gutoza ingabo z’abagande kandi bazi neza ko ingabo z’Ubufaransa ari abanzi ba Kagame, none na Tshisekedi nawe azanye abafaransa ku mugaragaro muri Congo kurwanya umutwe w’ADF Nalu kandi ushyigikiwe na Kagame! Ese aho amateka yo mu mwaka w’1990 igihe Inkotanyi zateraga u Rwanda ntiyaba agiye kwisubiramo inkotanyi zikongera guhangana n’abafaransa ku rugamba ku butaka bwa Congo?
Ku mbuga nkoranyambaga, hari ubutumwa bwinshi buri gutambukaho bwerekana akababaro k’abapfakazi b’abasilikare ba Kagame bafite mu gihe bari gushyingura abagabo babo, abo bapfakazi babeshywa ko abo basilikare ngo bishwe na FLN gusa, nyamara kuva mu byumweru 2 bishize ingabo za Kagame RDF zakomeje kwicirwa ku rugamba mu bice bitandukanye, leta ya Kagame ikabihisha kuko kugeza ubu abasilikare ba RDF bapfa nk’inyeshyamba ntibivugwe! Hari abasilikare ba RDF biciwe i Mulenge n’aba Maï Marï batazwi umubare, hari abiciwe mu Bweyeye na FLN nabo RDF yanze kuvuga umubare wabo, hari abasilikare RDF bishwe mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 17/11/2019 ubwo Kagame yiyemeza kugaba igitero ku kigo cya gisilikare ku butaka bw’Uburundi mu ntara ya Cibitoke; none bigaragaye ko hari abandi basilikare ba RDF biciwe mu mutwe wa ADF-Nalu kuwa gatandutu taliki 16/11/2019 muri Kivu y’amajyaruguru. Abo basilikare bose bari gupfa nk’ibimonyo ni abana b’abanyarwanda kandi bakaba bari kuzira gusa inyungu za Kagame!
Abanyarwanda bagomba gushira amanga bakabwiza Kagame ukuri agahagarika intambara z’urudaca akomeje gushora mu karere kose k’ibiyaga birari, kuko nibikomeza gutya tuzajya kurabukwa abanyarwanda bashize!
Veritasinfo