Abakozi batatu bakomerekejwe n’inkongi yibasiye uruganda rw’inzoga (Amafoto). Uruganda ruciriritse rukora inzoga muri Tangawizi ruzwi ku izina rya “Umurage Enterprise” ruri i Musanze rwibasiwe n’inkongi y’umuriro yangiza byinshi. Inkongi y’umuriro yibasiye urwo ruganda rukora inzoga muri Tangawizi. Aha bari kuzimya
Iyo nkongi yibasiye urwo ruganda ruherereye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, mu ma saa saba zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata 2017.
Urwo ruganda rwahiye igice kimwe, imodoka izimya umuriro ya Polisi y’igihugu itabara ikindi gice kitarafatwa.
Abakozi barwo batatu bakomerekejwe n’iyo nkongi y’umuriro yatunguranye. Umwe muri bo niwe wakomeretse bikomeye. Bose bajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bakomeze kwitabwaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Nsengiyumva Telesphore yatangarije Kigali Today ko bakeka ko iyo nkongi y’umuriro yaba yatewe na “installation” y’insinga z’amashanyarazi ikoze nabi.
Kuri ubu agaciro k’ibyangiritse byose ntikaramenyekana.
Turacyakurikirana iby’iyi nkuru
– See more at: http://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abakozi-batatu-bakomerekejwe-n-inkongi-yibasiye-uruganda-rw-inzoga-amafoto?var_mode=calcul#sthash.C7Hwoh2V.0R8gwplI.dpuf