Site icon Rugali – Amakuru

Izi NGANDO leta ya Kagame itegeka abana barangije amashuri yisumbuye kujyamo zigomba guhagarara

Kagame umenya yibwira ko arusha abantu bose ubwenge. Amaze kumva ko ibikorerwa muri izo ingando yoherezamo abantu benshi harimo abana yagerageje guhindura isura yazo ariko nihahandi he intego yazo ntiyayihinduye. Ubusanzwe umwana yageragaho azakorera ingando bahita bamwambika imyenda ya gisirikare. Ubu abana ntibazibambitse ahubwo bambaraa umukara hasi hejuru bakambara umweru. Ese iyo ashobora akabyita imyitozo ya gisirikare byari kuba bimutwaye iki niba yumva ko ari igikorwa kiza kandi gishyigikiwe na bose?

Hejuru y’ibi byose ababyeyi nabo usanga bahatakaje amafaranga menshi ngo barategura abo bana kujya muri izo ngando. Imyenda yo kwigana (2 Pairs), ibikeresho by’isuku, ibiryamirwa matelas n’amashuka. Ibi byose ntihabuze nk’amafaranga agera ku bihumbi 20 yavuye mu mufuka wa buri mubyeyi woherejeyo umwana we. Kagame ntabura uko asonga abanyarwanda.

Abana bagerayo bakabigisha gutambuka muri parade, bakabyuka mu ma saa kumi za mugitondo bajya mubyo bita “mucaka”, n’imyitozo irimo kwiruka barangiza bakabakuba, bakabagaragura mu byondo. Mbese muri make n’ukubategura kugira ngo babakundishe igisirikari. Nk’uko babivuze koko abana biyandikishije ari benshi kujya mu gisirikari. Ubwoba Kagame afite burasura intambara, none arimo arayitegura. Ko itazamuhira azahungira he?

Mu nyigisho yibanze babaha ni “ugusigasira igihugu”, iyi ngingo bayibandaho cyane mu nyigisho baha ingeri zose zijya muri izo nando. Kandi mwibuke ko Kagame we ubwe yirirwa avuga ngo hazagire uwibeshya aze gusenya ibyo amaze kubaka. Muri iyi nyigisho, infashanyigisho bakoresha ni umukino babacamo amatsinda. bagafata agapira ka tenisi bakagashyira ku kuma k’uruziga kaziritseho imigozi, buri muntu mw’itsinda agafata umugozi uva kuri ka kuma kariho agapira, buri wese akarega umugozi maze bagaterura ka gapira bitonze buri wese agendana na mugenzi we bakakajyana bakagashyingura ku rundi ruhande aho bateguye kari bushyingurwe. Iyo hagize uteshuka agapira karagwa ubwo mukaba mu mennye igihugu cyanyu arirwo Rwanda mukaba muratsinzwe. Mugomba gusigasira ako gapira kugeza mugashyinguye aho bateganyije.

Murumva icyo bishushanya? Ubwo babandi yohereza kwota umuriro wo muri gereza cyangwa akabohereza kwikorera amakarito baba bagushije ka gapira hasi. Ntabwo baba basigasiye u Rwanda. Ngiyo tekiniki Kagame akoresha yoza ubwonko abana b’abanyarwanda. Umunsi uzagera ako gapira bose bakarekurire rimwe bataragashyingura aho kagomba kugera. Icyo gihe abanyarwanda bazaba bamaze gutinyuka, bamaze gushira ubwoba Kagame yabaremyemo. Tumuhaye iminsi mike.

Ange Uwera

Exit mobile version