Site icon Rugali – Amakuru

Izi miliyoni 30$ Kagame yongeye guta mu kiryabarezi Arsenal yakogobye kubakishwa ibitaro, imihanda n’amashuri

U Rwanda na Arsenal byongereye amasezerano ya Visit Rwanda. Nyuma y’imyaka itatu u Rwanda rutangiye ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza binyuze muri ‘Visit Rwanda’, kuri ubu impande zombi zatangaje ko amasezerano y’imikoranire yongerewe.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Icyo gihe ntihigeze hatangazwa amafaranga u Rwanda rwishyuye iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ariko bivugwa ko amasezerano yasinywe yaba afite agaciro ka miliyoni 30$.

Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.

Ati “Nyuma y’uko amasezerano y’imyaka itatu na Arsenal FC atanze umusaruro, RDB mu 2019 yafashe umwanzuro wo kuyongera, bitangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021 ubwo hamurikwaga umwambaro wo hanze w’iyi kipe.”

RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere w’imikoranire, umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018. Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by’umwihariko abaturutse mu Bwongereza.

Uku kongera amasezerano byitezwe ko kuzatanga umusaruro ufatika hashingiwe ku byari byarakozwe mu myaka itatu yabanje, by’umwihariko yitezweho kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwashegeshwe na Covid-19 by’umwihariko urwego rw’ubukerarugendo.

Impande zombi zanyuzwe n’imikoranire zifitanye

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’umunyamakuru wa L’Equipe yo mu Bufaransa, Philippe Le Gars, yavuze ko hari inyungu u Rwanda rufite mu kugirana imikoranire n’amakipe ya Arsenal FC na Paris Saint-Germain.

Ati “Buri wese afite inyungu muri ubu bufatanye, haba Arsenal, PSG, natwe. Visit Rwanda imeze nk’ikirango, birashoboka ko bigitangira abantu batari bacyitayeho, ariko kuva ubwo bagishyize mu mitwe yabo kandi ni cyo twashakaga.”

Yavuze ko kuba icyo kirango cyamenyekana bizatuma abantu bacyibazaho, bakibaza ikiba mu Rwanda gituma rwamamazwa gutyo.

Ati “Bazashaka ibyerekeye Igihugu nuko baze kugisura. Mu gihe baje, bazamenyekanisha Igihugu cyacu.”

Muri Werurwe uyu mwaka, umuvugizi wa Arsenal yabwiye The Guardian yo mu Bwongereza ko bishimira imikoranire iri hagati yabo n’u Rwanda, igamije kumenyekanisha igihugu cyane ko ari ahantu heza ho kuruhukira, gusa yirinda kugira ibyo itangaza ku bijyanye no kongera amasezerano.

Yagize ati “Ntitujya tuvuga ku bijyanye n’ubucuruzi cyangwa kongera amasezerano n’abafatanyabikorwa bacu, ariko twe na Visit Rwanda twishimira uko ibintu bimeze kuva tubishyize ku mugaragaro mu 2018. Uretse kumenyekanisha igihugu nk’ahantu heza ho kuruhukira, twakoranye kandi kugira ngo duhindure n’imyumvire ndetse tunavuge amateka y’umuco udasanzwe w’u Rwanda, umurage n’uburyo ruri kwiyubaka.”

Amasezerano y’impande zombi agamije kumenyekanisha u Rwanda no kureshya abashoramari na ba mukerarugendo dore ko Arsenal ari imwe mu makipe 10 akunzwe ku Isi, ibyo bikagaragarira mu mubare w’abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga, umutungo ifite, agaciro kayo n’umubare w’imyambaro y’abakinnyi igurisha buri mwaka.

Uretse kuba u Rwanda rurajwe ishinga no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, ubukerarugendo busanzwe na bwo bufite uruhare runini mu guteza imbere abaturage binyuze mu mishinga inyuranye harimo nka gahunda yo gusangiza abaturiye za parike ibiva mu bukerarugendo, yatangijwe mu 2005.

Iyi gahunda yatangiye abaturage bahabwa 5%, ariko nyuma Inama y’Abaminisitiri yemeje ko bazajya bahabwa 10%, akaba ari amafaranga ajya mu mishinga abaturage batoranyije ijyanye n’ibyo bakeneye cyane.

Mu mikoranire yaranze u Rwanda na Arsenal mu myaka itatu ishize, harimo ko uretse kwambara VISIT RWANDA ku myambaro yayo no kuyishyira ku byapa byamamaza muri Emirates Stadium, iyi kipe yo mu Bwongereza yakunze kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda na bimwe mu bigize umuco Nyarwanda yifashishije abakinnyi bayo, ikabinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo ikurikirwaho n’abagera kuri miliyoni 75.

Kuva mu 2018, hari abanyabigwi benshi bakomeye ba Arsenal baje mu Rwanda barimo Tony Adams wabaye kapiteni wayo igihe kirekire, Lauren Etame Mayer, Alex Scott wabaye kapiteni w’ikipe y’abagore na David Luiz wakiniraga iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino, bose baje mu Rwanda.

Muri ubu bufatanye kandi, abatoza babiri b’Ingimbi za Arsenal FC, Simon McManus usanzwe ari Umutoza Mukuru w’Amashuri yigisha umupira w’amaguru ya Arsenal na Kerry Green, bahugura ab’Abanyarwanda mu kubafasha kubatoza umupira mwiza ugezweho nk’uwo iyi kipe ikina.

Muri Mata, abakinnyi ba Arsenal bifanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse iyi kipe iherutse kugaragaza ko yari inyuma ya Patriots BBC yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryabereye muri Kigali Arenal muri Gicurasi.

Gukorana na Arsenal byazamuye ubukerarugendo bw’u Rwanda

Imibare igaragaza ko kuva u Rwanda rutangiye gukorana na Arsenal mu 2018, ubukerarugendo bwarwo bwazamutseho 8%.

Muri Mutarama 2020, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko binyuze mu kwamamaza u Rwanda habonetse inyungu iri hejuru y’iyari iteganyijwe mu mwaka wa mbere,.

Ati “Hari uburyo bwinshi bwo kubyaza umusaruro muri siporo, nko gushyiraho inganda zikora ibikoresho bya Siporo mu gihugu. Mu bijyanye n’ubukerarungo bushingiye kuri siporo, ubufatanye twagiranye n’abatwamamaza bwarengeje ibyo twari twiteze. Twari twiteze ko binyuze muri uku kwamamaza tuzabona miliyoni 28£, ariko mu mwaka umwe twabonye miliyoni 36£.”

RDB yavuze ko kuva icyo gihe, ba mukerarungo baza mu Rwanda bamaze kugera kuri miliyoni imwe na 700 (byatangajwe mu Ukuboza 2019) ndetse yizeye ko bazakomeza kwiyongera mu myaka iri imbere.

Gusa, umwaduko w’icyorezo cya COVID-19 kuva muri Werurwe 2020 wakomye mu nkokora ibikorwa byinshi birimo n’iby’ubukerarugendo, byatumye umubare w’abasura u Rwanda ugabanuka.

Muri Shampiyona ya Premier League y’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22, yatangiye tariki ya 14 Kanama, Arsenal yatsinzwe umukino wa mbere na Brenford ivuye mu cyiciro cya kabiri, aho yatsinzwe ibitego 2-0.

 

Umwenda mushya wa Arsenal uri kugaragaraho ikirango cya Visit Rwanda nyuma y’uko amasezerano yongerewe

 

Exit mobile version