Amafoto atangaje ya Barafinda ushaka kuba Perezida. Barafinda w’ imyaka 47 yavuze ko politiki ayifite ku mugongo kuva akivuka taliki ya 21 Mutarama 1970 ndetse ko igitekerezo cyo gutanga kandidatire yakigize bitewe n’ imisemburo ya politiki imuri mu misokoro.
yavukiye mu nkike z’igihugu nkuko yabivuze ko bisobanuye ko yavukiye hanze kubera amateka yaranze u Rwanda muri iki gihe atuye I Kanombe mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro.
Yavuze ko yibohoye mu bitekerezo, ngo icyo ahanze ntigishidikanywaho, ngo ni umuhanzi utarahanzweho utaratatiriye izina ababyeyi bamwise ngo ajyane n’amazina y’ibyaduka.
Komisiyo y’Amatora yamwakiriye cyane, ibyangombwa 15 abifuza kuba Abakandida basaba yabuzemo iby’ubwenegihugu bwe, iby’ubwenegihugu bw’ababyeyi be n’ibijyanye n’imikono 600 umukandida wigenga asabwa isinywa n’abantu batandukanye.
Akaba ko Komisiyo imufata nk’uje kwiyandikisha nk’Umukandida uhagarariye ishyaka rye “Ishyaka Nyarwanda ku mpamvu nziza nyinshi 200”, cyangwa nk’umukandida wigenga ariko Komisiyo ivuga ko ishyaka rya Barafinda ritemewe mu Rwanda bityo ari bufatwe nk’ushaka kuba umukandida wigenga.
Komisiyo ivuga ko ishyaka rya Barafinda ritemewe mu Rwanda bityo ari bufatwe nk’ushaka kuba umukandida wigenga
Barafinda mu gihe cy’akaruhuko abarimo akora ibintu bitangaje
Barafinda n’ Umuryango we
Komisiyo ivuga ko ishyaka rya Barafinda ritemewe mu Rwanda bityo ari bufatwe nk’ushaka kuba umukandida wigenga
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw