Site icon Rugali – Amakuru

Iyumvire rya Tekinika rya FPR! Nshimyimana Vitus arimo aratabaza azira kuvuga OYA none batangiye kumwita umubeshyi!

https://www.youtube.com/watch?v=KYQbXKp2aI0

Nshimyimana Vitus avuga ko ubuzima bwe bukomeje kuba mu kaga kandi abayeho yihishahisha ndetse ngo yagiye akorerwa ihohoterwa rinyuranye agakeka ko byaba bifitanye isano n’uko yandikiye Inteko Ishinga Amategeko ayisaba ko itavugururua itegekonshinga ngo ivanemo ingingio yabuzaga Perezida Kagame kongera kwiyamamariza indi manda ubwo izo ryamwereraga zizazba zirangiye muri 2017.

Abanyarwanda banyuranye bandikiraga inteko kuva muri Werurwe 2015 bayisaba ko yabafasha kuvugurura itegekonshinga ryari ryaratowe muri 2003 ,ingingo y’101 yakumiraga Perezida Kagame kuzongera kwiyamamaza muri 2017 ikavamo kubera ko ntawundi washobora kubageza ku byiza nk’ibyo yabagejejeho ndetse bakamubonamo imbaraga zo gukomeza kuyobora igihugu.
Iki gihe, Nshimyimana Vitus we yandikiye inteko ishinga amategeko ayisaba ko itavugurura itegekonshinga bityo ingingo y’101 ikagumamo. Yavugaga ko n’ubwo hari byinshi Perezida Kagame yabagejejeho hari n’ibyo yabasezeranyije ariko ntabigerweho birimo n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Muri iyi baruwa Vitus Nshimiyimana agira ati: “Perezida ni umunyabwenge pe, ndamwemera ni umuhanga, mubyo ayobora arabizi afite impano, ariko nkurikije icyo twamutoreye kikaba kitaragezweho ijana ku ijana, dufite umutekano, dufite byinshi byiza yatugejejeho, ariko hari n’ibyo atagezeho. Urugero hari abashomeri benshi hano mu gihugu, hari inzara nyinshi,..njye ndabizi kuko ngenda mu cyaro, hanyuma hakaba kwirengagiza urubyiruko…”
Nshimiyimana avuga ko ibimubaho byose abizi neza ko ari ingaruka zo kuba yarandikiye Inteko Ishinga Amategeko.
Yagize ati:” Ingaruka byangizeho ni nyinshi, hari serivisi nagiye mbura muri Leta, ubu ndi mu buhungiro,aho nari ntuye Kimironko abantu bakomezaga kunkurikirana, inzu nabagamo bahise bampa pre-avis ngo nyivemo”.
Nshimiyimana Vitus, avuga ko kugeza ubu abayeho yihishahisha kuko byabaye ngombwa ko yimuka mu Murenge yari atuyemo wa Kimironko. Ubu ngo akaba aba ukwe, umugore we n’umwana we nabo bakaba ukwabo. Avuga kandi ko yagiye afungwa by’amaherere ndetse agahohoterwa ariko akabura aho abariza.
Nshimiyimana avuga ko ibibazo bye yabigejeje ku nzego zinyuranye zirimo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Transparency International Rwanda, ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko ariko ngo ntibagira icyo bamumarira.
Yagize ati:” Nandikiye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, ntacyo bamfashije, Transparency nagiyeyo, ntacyo bamariye, njya ku Inteko naho baranyihorera”.
Nshimiyimana avuga ko yandikiye Akarere ka Gasabo agasaba kwigaragambya ariko yajya gufata igisubizo abashinzwe umutekano ba DASSO bakamuhohotera ndetse bakamwambura kopi z’inyandiko yari yaragerejeho ikibazo cye ku nzego zinyuranye ndetse nyuma yo kumwaka ibyangombwa bamuvanyemo n’inkweto.
Nshimiyimana avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Umurenge avukamo, yamuhamagaye amwizeza akazi ko kwigisha urubyiruko imyuga ariko yagerayo akamufungisha.
Yagize ati: “Gitifu wa Muhazi yarampamagaye, ngo nzageyo ampe akazi ko kwigisha imyuga, ngezeyo akomeza kumbaza amadosiye ajyanye n’ibaruwa nandikiye inteko, nyuma yanshyize mu modoka ambwira ko agiye kunyereka aho kwigishiriza ariko tugeze mu nzira tuhasanga imodoka ya Polisi bahita bajya kumfunga, namazemo iminsi itatu, bambazaga ngo unkoresha”.
Nshimiyimana avuga ko abona azira ubusa kuko ibyo yakoze ngo ari uburenganzira bwe ariko icyamubaho cyose yagishyira kuri Leta. Avuga ko abayeho nabi we n’umuryango we, ko nta n’uwamuha akazi kandi nta n’ubushobozi afite bwo guhunga n’ubwo ngo inshuro yabigerageje mu mezi abiri ashize yageze ku mupaka wa Gatuna bakamubwira ko atamerewe gusohoka igihugu.
Yagize ati:” Numva nzapfira mu gihugu, nta wundi nashinja uretse Leta, umwana wanjye agiye kwicwa na bwaki, nta wampa akazi nta n’ubushobozi bwo guhunga, ntabwo ndi umugambanyi,sinanga igihugu ntanga ibitekerezo gusa, ndateganya gupfa nta kundi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa yatangarije Umuryango ko ikibazo cya Nshimiyimana Vitus atigeze akimenya ariko abishoboye yazagera ku karere cyangwa se akamwihamagarira akakimugezaho.
Yagize ati:”Ibyo ntabwo bibaho, ntiyaje ngo anandebe, n’abatubuze barahamagara, no mu Murenge nta kibazo nk’icyo twamenye, gusa yazaza akandeba akantekerereza, ntabwo ariwe munyarwanda wenyine wagaragaje igitekerezo cye”.
Hanyurwimfura, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Umurenge Nshimyimana avukamo ndetse avuga ko bamuhamagaye bamubeshya akazi yagerayo bakamufunga, yatangarije Umuryango ko atamuzi ndetse nta n’imyuga iri kwigishirizwa mu Murenge ayobora.
Yagize ati:” Nta muntu twigeze tuvugana ibyo, mu Murenge ntahari ishuri ry’imyuga, ntabwo muzi by’umwihariko”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganziras bwa Muntu yakoresheje mu kwezi kwa Nyakanga 2015 yavuze ko uyu Vitus Nshimiyimana yandikiye Komisiyo abamenyesha ko ibaruwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko yamukozeho akaba asigaye atotezwa.
Iki gihe Komisiyo yasobanuriye abanyamakuru ko abakozi bayo bakurikiranye iki kibazo ariko ngo basanze ibyo Nshimiyimana yavugaga nta shingiro bifite, kuko ngo yanabazwaga abamutoteza akavuga ko atabazi ahubwo ari abantu ahura nabo ninjoro akabona bamwirukaho, ndetse ntanagaragaze aho bihuriye no kuba yarandikiye Inteko Ishinga Amategeko.
Ikindi ngo cyabaye urujijo ku bakozi ba Komisiyo, ngo ni uko ubwo Vitus Nshimiyimana yandikiraga Inteko Ishinga Amategeko, yatangaje ko ari umuturage wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi , Akagari ka Kabeza, nyamara akaba yarandikiye Komisiyo avuga ko atuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
– See more at: http://www.umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/Umutekano-23/article/umuturage-wandikiye-inteko-ayisaba-ko-itahindura-itegekonshinga-avuga-ko#sthash.b6o682fR.dpuf

Exit mobile version