Opposition nyarwanda hari aho igera ikaba urwenya: RRM (Rwanda Revolutionary Movement) ya bwana Noble Marara na Callixte Sankara umaze iminsi yumvikana nka major Sankara ngo akaba n’umuvugize w’umutwe w’ingabo witwa FLN ngo yaba yacitsemo ibice bibiri nayo nk’uko dusanzwe tubimenyereye muri politique ya opposition nyarwanda.
Ese Marara na Sankara aka kanya baba bapfuye iki? Ndizera ko igisubizo ba nyiri ubwite bazagitanga. Nizere ko atari DMI yabinjiriye. Niba kandi ari DMI yabagezemo barabe abagabo bayigendere kure kuko nta cyiza na gito yaba ibifuriza.