Namwe muri buze kwiyumvira muri ayo majwi ari hasi ikirego cyashikirijwe inkiko za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri Kagame. Icyo kirego kirekire kiri ku mpapuro zirenga 74. Muri icyo kirego hararegwamo umukuru w’abashimusi Paul Kagame, Johnson Businge, Brig Gen Joseph Nzabamwita, Col Jannot Ruhunga. Abo ni ba ruharwa muri icyo gikorwa cyo gushimuta Rusesabagina. Umuryango wa Rusesabagina urasaba indishyi z’akababaro z’amadorari akayabo.
Dore ko Kagame yigenje noneho ibi arabikika ate? Ababisesengurira hafi nibo bavuga ngo Kagame yafashe Ingwe yibwira ngo n’injangwe afashe. Ariko icyo Kagame atagomba kwibagirwa n’uko ntawe ujyana umwenda. Erega n’ubundi abamushyize kuri uriya mwanya nibo bazamukuraho kandi icyo gikorwa cyaratangiye. Reka tubitege amaso.