Site icon Rugali – Amakuru

Iyumvire gihamya yuko leta ya Kagame yadindije uburezi mu Rwanda

Ese gutera imbere mu majyambere nukugira amagorofa n’imitamenwa yihariwe na bamwe bacye cyane muri Kigali? Kuki abantu benshi bibeshya ko u Rwanda rwateye imbere kubera ko umurwa mukuru Kigali usukuye cyangwa urimo amahoteli ahenze abanyarwanda mbarwa bashobora kuraramo?

Kuri njyewe gutera imbere bigaragarira mu bintu byinshi amagorofa n’imitamenwa byagobye gufata umwanya muto. None se igihugu kibagirwa uburezi kugezaho abana barangiza amashuri yisumbuye batazi kuvuga icyongereza cyangwa igifaransa wavuga ko cyateye imbere gute? Ingaruka ziturutse kwirengagiza uburezi mu Rwanda leta ya Kagame yakoze butangiye kwigaragaza.

Ntabwo ari ugusebanya namwe nimwiyumvire iyi audio yaba bana aho bavuga icyongereza maze mumbwire koko aho igihugu cyacu kigana. None se nawe inzara iravuza ubuhuha, ubuvuzi buracyari hasi nubwo ngo abanyarwanda batanga za mitiweli none hiyongereyeho abantu bapfa hirya no hino. Genda Rwanda waragowe!

https://youtu.be/OuIDP3A1M5Y

Francis Kayiranga

Exit mobile version