Ubu koko Perezida Kagame niwe wagobye guhanura abandi bagabo b’abanyarwanda bakubita abagore babo? Ko none se twumvise n’abamurindaga barimo Noble Marara batubwira ko biboneye Nyiramongi yahukanye kubera gukubitwa n’umugabo we Kagame. Ubu koko Kagame arabyibagiwe nonaha?
Nta kindi cyatumye Kagame avuga biriya yandagaza abandi bagabo basangiye ingeso yo gukubita abagore babo nuko arimo yishakira amajwi y’abagore ngo bazamutore mu kwa munani. Ariko harakabaho za mudasomwa n’ibinyamakuru Kagame adafiteho ububasha kuko nibura abamubonye ahondagura umugore we babitubwira na nkomyi.
Iyumvire nawe Noble Marara umwe mu bazi neza Kagame na Nyiramongi kandi wabarinze aho atubwira Kagame abanyarwanda benshi batazi:
Josiane Uwase
Nyarutarama, Kigali
Rwanda