Site icon Rugali – Amakuru

Iyo Violette ataza kuba Uwamahoro w’ umwongereza aba yarabuze

Si kenshi mu Rwanda twumva ngo umuntu yabuze akamara hafi ibyumweru bitatu ntawe uzi aho yazimiriye hanyuma wajya kumva ukumva polisi ivuze ko ariyo yari imumaranye iyo minsi yose. Hari benshi ubu bazimiye tutazigera tumenya urwo bapfuye naho babajugunye cyangwa babatwikiye.

Ikindi kandi si kenshi mu Rwanda inkiko za leta ya Kagame zigufunga umuntu ngo hanyuma zikamurekura ngo aburane ari hanze. Lisiti ni ndende y’abantu benshi izi nkiko zangiye kuburana bari hanze kuburyo umuntu wa hafi nibuka inkiko za Kagame ziherutse kureka ngo azaburane ari hanze ari Evode Imena wigeze kuba Minisitiri muri leta ya Kagame.

Ibyabaye kuri Violette Uwamahoro ntabwo byantangaje kuko umunsi polisi itubwira ko ariyo imufite nahise mvuga ko uyu mutegarugori yarusimbutse. None yongye aba muri bacye inkiko za Kagame zameye ko azaburana ari hanze niba koko bazagira ingufu zo kumuburanisha dore ko aho bigeze bashatse bahita bamubwira agafata indege ejo akisubirira mu Bwongereza agasanga abahungu be n’umugabo we ndetse n’abaganga be maze bamukurikirana kubera ko atwite inda y’amezi hafi atanu kubera ko ibirego bamuregaga bisa nkaho ntacyo bizafata kereka nibacura ibindi birego bazamwegekaho. Kandi nibaramuka batekinitse ibindi birego nibyo bizabatamaza kurushaho.

Kagame rero afata Uwamahoro w’ Umwongereza yaribeshye cyane. Nkuko mu buzima busanzwe bavuga ko hari akataribwa kuko iyo ukariye kaguhitana, na Kagame nawe yashatse kwica akaticwa cyangwa gufunga akadafungwa. Gusa abashinjabinyoma be bamushyize hanze kuburyo Kagame atarebye neza idosiye yuyu mwongereza yazasiga imwandagaje cyane. None se ni gute ufata umuntu ukamufunga ugendeye kubyo undi muntu yavuze amubeshyera? Ibi bintu ntahandi byigeze biba kandi amaherezo biraza no kubashyira hanze kuzindi manza mwakatiye inzirakarengane mugendeye kubinyoma nubwo twe tuzi ko byari ibinyoma.

Nuko gusa uyu mubyeyi Violette Uwamahoro atwite akaba adashobora kuguma mu Rwanda igihe kirekire ngo abanze aburane naho ubundi nifuzaga ko inkiko za Kagame zamuburanisha maze bakarushaho kwishyira hanze no kwiha amenyo ya rubanda. Ubu icyaha cyose bazahimbira Violette Uwamahoro ntawe uzapfa acyemeye reka dutegereze mu minsi itanu turebe icyo ubushinjacyaha oops nako ubushinjakinyoma buri bukore. Ese bazajurira? Inama twakongera tukagira Kagame kandi twanamugiriye agifunga Violette Uwamahoro nuko yamureka ubundi agafunga abo ba Shumbusho n’abashinjabinyoma be berekanye ubuswa bugiye kumwambika ubusa mu Bwongereza no muyandi mahanga. Akaburiwe n’ impongo!

Justin Kamuzinzi
Kacyiru, Rwanda

Exit mobile version