Site icon Rugali – Amakuru

Iyo mudahunga FPR inkotanyi byari kugenda Bite?

kagame n'imbunda

Perezida Paul Kagame ati”Baraducitse twari kubamariramo umujinya.”

Mu rubanza rwa Fabien Neretse umwe mu baburanira abarega ati”Neretse yahungiye iki?
Ari kuki Neretse yavuye i Kigali akajya mu Mataba(aha ni iwabo wa Neretse ku ivuko) ati ni kuki yahungiye muri Zaïre.

Aha rero, abantu bamaze kuvuga ko uwahunze yacumuye ni abazungu gusa.
Hanyuma se niba guhunga FPR byarabaye icyaha, mwiteguye kwiregura? Ese abahunze barayihozemo nabo baracumuye?

Ibyo numvise muri uru rubanza nagira icyo mbivugaho ku giti cyanjye:
-Ukuri ntako nabonyemo pe.
-Ubwiyunge buri kure inyuma y’izuba uzagerayo atarashya azatuzanira umuti
-Ubutabera buzahabwa uwatsinze intambara
-Amateka aratobye aratobanze kandi ni “aha ruzingiye”
Icyo nabwira abanyarwanda ni ukwirinda ababashora mu mpaka zitarimo isa y’ukuri n’amahoro.

Mbega umurage! Mbega intambara n’ingamba!?
-Ubuvivi buragowe ntakindi navuga.
Dore hiyongereyeho no” kurenganura ururimi gakondo”

Ubu se koko ntimwafasha ubuvivi mukagira ubushake bwo -gusukura amateka akagira umucyo nk’uw’ umugi wa Kigali .
Mushyiremo umwete -ukuri kugire isuku nk’iy’umugi wa Kigali.
-Ubwiyunge bazabona inzira itarimo inzitizi zishyirwamo n’abafite inyungu mu amacakubiri ari hagati yanyu.

Vestina Umugwaneza

Exit mobile version