Nguko uko abiciwe n’inkotanyi kuva muri 1990 kugera uyu munsi bahabwa akato kugera no mu buhungiro. Hari uwagize ati twashyigikiye amabi yazo mu buryo bwinshi, iyo abantu bamagana hakiri kare ubwicanyi bwabo ntekereza ko hari icyo twari kuramira. Byaje tubireba turaceceka!
Undi nawę ati uwo ubabwira ngo mureke gutatira igihango yabanje akagira inama Kagame na Nyiramongi bagendana uburozi bwo guha abanyarwanda n’amaraso birirwa bamena amanywa n’ijoro. Kubahishira n’uguhishira abagizi ba nabi.