Dr Cyubahiro Bagabe na Gahakwa mu bayobozi bane ba RAB birukanwe burundu mu kazi. Abayobozi bane b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), barimo Dr Cyubahiro Bagabe Mark wakiyoboraga na Dr Daphrose Gahakwa, wari umwungirije birukanwe burundu ku mirimo yabo.
Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryo kuri uyu wa Kane, rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yanasezereye burundu Innocent Nzeyimana wari ushinzwe Imicungire y’Ubutaka no kuhira na Violette Nyirasangwa wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo rusange.
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Inama y’Abaminisitiri yahagaritse ku mirimo Dr Cyubahiro Bagabe asimbuzwa by’agateganyo Dr Patrick Karangwa wari Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri icyo kigo.
Ku wa 4 Ukwakira 2016 nibwo Dr Bagabe yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RAB, asimbura Dr Louis Butare wagiye kuri uwo mwanya muri Kanama 2015. Dr Bagabe yagiye muri RAB nyuma y’igihe ari Umuyobozi w’Ikigo gitsura Ubuziranenge, RSB.
Mu Ugushyingo umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe, Dr Edourad Ngirente, yari yahagaritse by’agateganyo Dr Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi wungirije hamwe n’abandi bakozi batatu ari bo Innocent Nzeyimana, Violette Nyirasangwa na Bimenya Théogène wari ushinzwe Imari.
RAB yakunze kuvugwamo imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nkuko byagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta. Yakunze kandi gusabwa ibisobanuro ku bikorwa yari ishinzwe gutunganya ntibikore uko bikwiye. Ibyo birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.