Site icon Rugali – Amakuru

Iyo DMI ya Kagame ikwishe irabyandika ikubika urusyo rushyushye ku bandi!

Iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru cya DMI ya Kagame kitwa Rushyashya nako Rurashya!

Uganda Haravugwa Urupfu Rwa Mukombozi Washimutaga Abanyarwanda, Impungenge Kuri RNC. Urwego w’ubutasi bwa gisilikare CMI ruravugwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Abdul Karim Mukombozi wari umwe mu bagize ingabo za Uganda, ufite ibyangombwa bifite No. RA189654 akaba yakoranaga n’uru rwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi CMI na RNC, mu gushimuta Abanyarwanda. Uru rupfu rukaba ruteye impungenge RNC.

Amakuru yizewe ava muri Uganda, aravuga ko bikekwa ko Mukombozi yishwe n’uru rwego rw’ubutasi CMI, kuko yari umwe mubafite amabanga menshi ya CMI, bityo akaba yarishwe kugirango atazamena amabanga y’ishimutwa ry’abanyarwanda ndetse nindi migambi yaje kuburizwamo yari yihishe inyuma y’ibi bikorwa harimo no gutera u Rwanda. Ibi bikaba kimwe mu bisubizo by’umutekano muke wari umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Birakekwa ko Umunyamakuru Sulah Nuwamanya umwe mu bakoranaga na Mukombozi ndetse na Rugema Kayumba , ari mu maboko yabashinzwe iperereza Chieftaincy of Military Intelligence(CMI), ariko uhagarariye (CMI)Brig Abel Kandiho yavuze ko ntawe bafite. Mu magambo ye Kandiho yaravuze ati: Oya Oya nta Sulah dufite.


Sulah Nuwamanya

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, gitangaza ko uyu Mukombozi yaburiwe irengero mu mezi abiri ashize kandi ko ngo bamwe mu bapolisi bakuru bakeka ko yaba yarishwe.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018, yatangarije iki kinyamakuru ko ibya Mukombozi ntacyo abiziho. Ati”Ntacyo nzi kuri iki kibazo”.

Amakuru agera kuri iki kinyamakuru, ngo ni uko uyu mutangabuhamya yaba yarashimuswe akicwa kuko yari mu bantu bagombaga gutanga ubuhamya bukomeye ku byaha bya Aguma na Agasirwe ngo bashinjwa gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda.

Uyu Mukombozi ni muntu ki?

Rugema aherutse kwandika kuri Facebook ko Mukombozi ari umunyamakuru uba muri Australia. Gusa ariko Virunga Post yanditse ko uba muri Australia w’umunyamakuru ari uwitwa Robert Mukombozi naho uwagize uruhare mu gushimuta fidele Gatsinzi, ari undi batandukanye witwa Corporal Abdu Karim Mulindwa uzwi nka Mukombozi.

Abdul Karim Mukombozi yari umwe mu bagize ingabo za Uganda, ufite ibyangombwa bifite No. RA189654 akaba yarakoranye cyane n’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi [ CMI ].

Mukombozi w’imyaka 34 y’amavuko akaba yari Umugande ufite inkomoko mu Rwanda. Ni umuhungu wa Abdukarim Mulindwa Muhigirwa na Sauda Nyirandutiye.

Ni we mfura mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri. Umuryango we wamaze igihe kinini ubaho nk’impunzi z’abanyarwanda mu nkambi ya Mabona mu Karere ka Isingiro.

Ababyeyi ba Mukombozi bagarutse mu Rwanda mu myaka ya 1980 batinya kugezwa imbere y’ubutabera na Guverinoma ya Obote, nyuma umuryango we waje kujya gutura ahitwa Nyabwishongwezi i Nyagatare.

Wagumye yo kugeza mu 1986 ubwo wasubiraga muri Uganda igihe Obote yari amaze guhirikwa ku butegetsi na NRA yari igizwe na benshi mu rubyiruko rw’abanyarwanda.

Nyuma yaho FPR ifatiye ubutegetsi, Mukombozi n’umuryango we bagarutse mu Rwanda batahukanye n’izindi mpunzi zari zimaze imyaka mu buhungiro. Na none umuryango we wagiye gutura i Nyagatare, ubu ubarizwa mu Murenge wa Rukomo ahazwi nka Rurenge.

Mu 2000, usibye se na nyirakuru, abandi bo mu muryango wa Mukombozi basubiye muri Uganda. Nyuma se na we yaje kubasangayo nubwo hakiri benshi bo mu muryango we bakiri mu Rwanda n’ubu.

Abavandimwe ba Mukombozi bamusobanura nk’umuntu ufite imyitwarire igoranye, umujura ndetse n’umubeshyi kuva mu buto bwe; bakanibaza uburyo yabaye umuntu wo hafi y’ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, Abel Kandiho na Kayumba Nyamwasa.

Mu 2003, Mukombozi yagiye mu gisirikare cya Uganda, aha niho yahise atangira kujya mu bikorwa bya CMI, biza kurangira atangiye no kuba umwe mu bahuza ibikorwa bya CMI na RNC.

Mu mikoranire ya CMI na RNC, Mukombozi ni umwe mu bantu bene ibi bikorwa byari bishingiyeho. yafashaga abagize RNC mu gushaka abajya mu myitozo ya gisirikare yo gushaka guhungabanya u Rwanda. Yakoreshaga mudasobwa ya CMI, yereka abakozi ba CMI abanyarwanda bakwiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo ku bwa RNC.

Mu 2013, Mukombozi yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda ari kumwe na Lt. Joel Mutabazi wari mu mugambi wo gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu. Icyo gihe Mukombozi yashakaga kumufasha ngo asohoke Uganda anyuze ku mukapa wa Mutukula. Nyuma y’iri tabwa muri yombi, yaje kurekurwa.


Rugema Kayumba, inkoramutima ya Mukombozi wavuye muri Uganda kibunompamaguru


Fidèle Gatsinzi, umunyarwanda uherutse gufatirwa muri Uganda agakorerwa iyicarubozo, kubufatanye bwa CMI , Mukombizi na Rugema Kayumba.

Exit mobile version