IGIHE cyanditse kivuga
“Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside
Imwe mu bisa n’indwara bidapfa gukira ni iyo umuntu yaritswemo n’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Abahanga bavuga ko bitera uwazahajwe n’urwo rwango kugira ubwonko bugobwa ntibunumve (pschological numbing).
Ibyo bigaragara cyane muri benshi basabitswemo n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Umwe muri abo ni Ingabire Victoire Umuhoza.
Uyu munyarwandakazi ugiye kuzuza imyaka 50 y’amavuko, amaze imyaka cumi n’umunani (18) ari ku isonga ry’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Nibavuga ngo bari bushake ibindi byaha babigereke kuri Victoire Ingabire kugira ngo bakunde bamusubizemo ntimugire ngo ni ukubeshya.