Site icon Rugali – Amakuru

Iyirukanwa rya Mukombozi muri Uganda ni gihamya ko RNC atari umutwe w’iterabwoba ahubwo ari umutwe utera ubwoba Kagame!

YouTube video player

Mu makuru yumvikanye kw’Ijwi ry’Amerika VOA na Radio Itahuka, umunyamakuru Robert #Mukombozi yasobanuye uburyo yarusimbutse muri Uganda ubwo Kagame yasabaga umutwe we Uganda ariko ikanga. Ikibazo umuntu yakwibaza ese Kagame yaba yarashoboye gushyira akamashu muri telephone ya Mukombozi kuburyo yageze muri Uganda agahita abimenya cyangwa niba maneko be yivugiye bamubonye muri South Africa aho yanyuze agiye gusura Gen Kayumba?

Ikigenzi hano nuko umugambi mubisha wa Kagame wamupfubanye nkuko indi migambi mibisha myinshi ye igenda imupfubana muri iyi minsi. Nanjye hano ndemeranya n’Ihuriro Nyarwanda RNC rikunda kuvuga ko “RNC atari umutwe w’iterabwoba ahubwo ari umutwe utera ubwoba Kagame na FPR Inkotanyi”. Tekereza iyo Uganda yemera ibyo Kagame yabasabye maze bagatanga Robert Mukombozi? Kubera bazi ubugome bwa Kagame ahubwo Mukombozi baramurinze kugeza babonye uburyo bwo kumwohereza aho yaturutse. Gen Muhoozi rero ndumva afite ikibazo gikomeye cyo kuzasobanurira Nyirarume impamvu Uganda itamuhaye umunyamakuru Robert Mukombozi.

Exit mobile version