Site icon Rugali – Amakuru

Iyimurwa ku ngufu ry’abaturage basaga 2000 ahitwa mu “Manegeka” aho benshi bakunze kwita “Bannyahe” rikomeje gutera inkeke.

Nimuhorane Imana !
Umuntu ni mugirwanake. Iyimurwa ku ngufu ry’abaturage basaga 2000 ahitwa mu “Manegeka” aho benshi bakunze kwita “Bannyahe” rikomeje gutera inkeke. Aliko hejuru y’impaka ndende zikomeje kugibwa hagati y’abaturage na Leta ndetse n’ubucamanza.

Iki kibazo ni ikimenyetso-simusiga ko Leta ya FPR-Inkotanyi ireba inyungu zayo ititaye ku umuturage, ikiha gutekerereza rubanda ibafata nk’abana batazi ikibafitiye akamaro.

Nyamara icyo abaturage basaba kirumvikana : ko Leta yubahiriza amategeko yayo ikabaha ingurane ikwiye bo bakituza ahandi batagiye kugerekerana mu butukuri bwubatse hutihuti mu Busanza.

Uku kwimura abaturage nta mpuhwe zirimo, ntawe uyobewe igiciro cy’ubutaka muli Kigali, kandi iki giciro kizakomeza kwiyongera. Iyo umuyobozi w’umujyi rero Prudence Rubingisa avuga ngo ““Batuye ahantu rwose hateye inkeke… ubwo ni ukubavana aho bari babajyana aho bagomba gutura heza…

Turi gushyiramo imbaraga kugira ngo iyo miryango yimurwe, gahunda ni uko mu kwa 11 amazu agera kuri 360 azaba arangiye imiryango ya mbere igende”, nta muntu n’umwe utumva agasuzuguro n’ubushotoranyi bwa Leta.

Kurundanya abaturage birimo ubushake bwo kubabuza kwinyagambura ; imidugugu ya Kagame ni amapingo y’ubundi bwoko.

Dr Biruka, 07/09/2019

Exit mobile version