Ubwo urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza (NCNM) bahamagazwaga n’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite kuri uyu wa mbere ngo bisobanure ku bijyanye n’uko bamwe baciwe mu rugaga nyuma yo kubima ibyangombwa by’umwuga, Abadepite batangajwe no kumva ko mu Baforomo n’ababyaza harimo abize ubwubatsi, ‘plomberie’, cyangwa kudoda.
Abayobozi b’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, NCNM imbere ya Komisiyo ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga n’Urubyiruko mu Nteko
Abadepite batangariye rimwe bibaza niba koko ibyo byarabayeho ko bene abo bantu bakora uwo mwuga, bavuga ko ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’abaturage baba bavurwa kandi bakitabwaho n’abize indi myuga.
Mukandekezi Josephine wungiririje umuyobozi mukuru wa NCNM yasobanuriye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, umuco n’Urubyiruko impamvu haboneka ibibazo bishingiye ku bumenyi ndetse bamwe bakarega bavuga ko bimwe ibyangombwa muri uyu mwuga.
Yavuze ko ibyo birego bizanwa n’akavuyo k’abinjira mu mwuga mu buryo buhabanye cyane n’ibisabwa.
Mukandekezi ati “Abantu babaga barize ubwubatsi, ‘plomberie’ (ibijyanye no gukora amazi ), ubudozi n’ibindi, bamwe muri abo iyo ubabajije bagusubiza ko bajemo bitewe n’uko muri uwo mwuga ariho haboneka akazi.”
Abadepite batangariye rimwe bavuga ko Mukandekezi ashobora kuba akabije, yenda akaba ari nk’ikigereranyo yitangiraga ariko we ahamya ko ibyo bibazo byose byabayeho.
Mukandekezi Josephine yahise avuga ko ari ikibazo bahanganye na cyo kuva uru rugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza rwatangira kubaho.
Yasobanuye ko ubundi umwuga w’Ubuforomo n’ububyaza ari umwuga umuntu akwiye kwinjiramo azi ikimujyanye.
Ibitari ib ngo ni byo bitera guhuzagurika mu mwuga kandi ngo bene aba mu bizamini Urugaga rutanga baratsindwa.
Kagabo innocent, umuyobozi mukuru wa NCNM we avuga ko binaterwa n’abiga uyu mwuga hanze y’u Rwanda mu buryo budafite ireme.
Abaforomo n’ababyaza ngo bakwiye gukora uyu mwuga barawize kandi neza. Photo/Nurses Arena ForumAbaforomo n’ababyaza ngo bakwiye gukora uyu mwuga barawize kandi neza. Photo/Nurses Arena Forum
Kagabo avuga ko no mu bazanye ibirego harimo abize uyu mwuga hanze, ibyemezo byabo bikaba byarateshejwe agaciro bakaba batemerewe gukorera uyu mwuga mu Rwanda kuko haba harebwe ireme ry’uburezi bahawe.
Yavuze ko abenshi muri abo ibyemezo byabo babiguze amafaranga mu bihugu byo hanze barangiza bakaza kubikoresha mu Rwanda batarize neza uyu mwuga.
Ati “Abo nibo benshi bagejeje ibirego ku Nteko no muri MINISANTE kuko ikizami kirabatsinda ntibanyurwe, bakagenda badusebya. Baba bashaka ko twabaha ‘certificates’ kandi ibyo basabwa batabyujuje.”
Hon. Depite Mukazibera Donathe, Perezidante wa Komisiyo yavuze ko ari ibintu bibabaje cyane niba koko umuntu ashobora gukora ibyo atize kandi akabikorera ku buzima bw’umuntu.
Yagize ati “Ibyo rwose niba bibaho ni ugukina n’ubuzima bw’umuturage.”
Abadepite batanze inama z’uko ireme ry’uburezi ku buzima bw’umuntu rikwiye kwitonderwa kurenza ibindi bintu byose.
Theogene NDAYISHIMIYE
UMUSEKE.RW