Kimwe mu byerekanwe kuri uwo munsi, ni igishushanyo mbonera cya ‘Gikundiro Stadium’, sitade ya Rayon Sports yitezweho guhindura byinshi muri iyi kipe.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today nyuma y’uwo munsi, umuyobozi wa Rayon Sport FC, Munyakazi Sadate, yaduhamirije ko mu myaka ibiri ‘Gikundiro Stadium’ izatangira kubakwa.
Yagize ati “Twiyemeje ko mu myaka ibiri, bivuze muri iyi manda yacu turateganya gushyiraho ibuye ry’ifatizo aho izubakwa”.
Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwibaza aho ubutaka bwo kubakaho Gikundiro Stadium buzava.
Munyakazi Sadate asubiza ati “Mu mwaka wa 2003, Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yaduye isezerano ryo kuduha ubutaka bwo kubakaho sitade.
Aka kanya rero dushobora kumwibwirira ko igishushanyo mbonera ndetse n’igitekerezo cyo kuyubaka gihari, kuko ni we waduteye ingabo mu bitugu yo kubaka iyi sitade. Dukeneye hegitari 13.5, kugira ngo tubone aho tuyubaka”.
Yasabye abakunzi ba Rayon Sport kugira uruhare mu iyubakwa ry’iyi sitade, avuga ko, “iyi sitade si iya Perezida wa Rayon, si iya komite ya Rayon, ni iy’abafana ndetse n’abakunzi ba Rayon Sport. Buri mu rayon wese arasabwa uruhare rwe”.
Gikundiro Stadium izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 64, igizwe n’ibi bikurikira:
1.Stade yakira abantu ibihumbi 64
2.Inzu ebyiri z’ubucuruzi z’amagorofa 4 buri imwe, kdi zifatanye na Sitade, harimo aho gucururiza nkaza Super Markets, ubucuruzi bunyuranye, n’ibindi.
3.Ibyumba birenga igihumbi byo gukoreramo imirimo inyuranye (office, Hôtel, Night Club, Bar Restaurent, n’ibindi.
- Pisine (piscine) mpuzamahanga
5.Ibibuga bibiri by’imyitozo (kimwe cy’ubwatsi busanzwe, ikindi cy’ubwatsi bw’ubukorano na sitade zabyo
6.Ibibuga bitatu bya Basket
- Ibibuga bibiri bya Volley Ball
-
Ikibuga kimwe cya Handball
-
Ibibuga bitatu bya Tennis
-
Parking yakira imodoka nibura ibihumbi 10
MENYA UMWANDITSI
Kigalitoday