U RWANDA MPERUKA IGICE CYA 4 – Nyuma y’amafoto y’umugi mwiza yagaragaye mu gice 1,2,3
iyi ni indi shusho yu Rwanda usanga leta irwana nuko ajya hanze. kuburyo nubikoze ashobora kwitwa umwanzi wu Rwanda, nanjye nti “niba aya mashusho nayo aba bangamiye kuki ho mutahubaka nkaza gacuriro”?
aha si kure cyane yawa mugi usukuye aya ni amazu yo mutujagari (slums) uhita utangira kubona ugisohoka muri yamihanda nababwiye mugice cyambere abantu bose batangarira!!!
ikintu cyambere nibajije nti nigute se izi ruhurura zimeze gutya zidatwikiriwe!! ubwo abana batuye aho hafi bato cyane baba bakina hafi aho kuburyo ubona ari ibintu bisa nabi byateza impanuka zabahatuye.
izo mungenge si izubusa kuko abahaturiye badatinya kuvuga yuko bazigwamo. abana barahavunikira nabakuru nuko ndetse ngo abasinzi ho ngo baranahapfira.
ikintu cya mbere ubwirwa nabantu ugeze mwutwo tujagari. ni ugucunga wallet yawe (akabika amafaranga) nuko bakanukubwira gucungana na phone yawe. ibi byanyeretse ishusho itandukanye nimwe nababwiye mugice cya mbere. muri utu tujagari hari ubujura yaba kumanywa ndetse nijoro kuko nimumazu afunganye nta buhumekero. urabona nkaho kwifoto inzu yubakiye kuri fondation yaruhurura ni ibintu biteye ubwoba. ikindi ni inzu zishaje ndetse amwe mwayo mazu birabujijwe kuyavugurura. kubera yuko hariho umugambi wo kuzasenya utwo tujagari. (UBWO URIBAZA KUBA MUNZU ISHOBORA KUKUGWAHO UTEMEREWE KUVUGURURA NGO KUKO ISAHA NI SAHA MUSHOBORA GUKORERWA EXPROPRIATION? ariko rero ikibabaje nuko atari ibintu byavuba iyo ubumva usanga bakwereka yuko ari project zihutirwa ariko reality(ukuri)nuko nta mafaranga leta ifite yogukemura ako kajagari muburyo bwihuse. nubwo bwose baba barekana yuko ari ibyavuba. nababwiye yuko leta ifite ikibazo cyogukorera abaturage expropriation (ingurane yubutaka bwabo) ahantu usanga barakorewe expropriation abaturage banezerewe ni imishinga yabanyamahanga. naho iyo abaturage babona byajemo leta baba babona yuko ntacyo bari bubone. ariko ikibazo ni ingurane.
Kigali rero ifite utujagari tubi cyane muri africa kuko twubatse kumisozi n’imikingo. umwe arateka akamena amazi kumbuga yundi hari ibibazo byabaturanyi, ubujura buhoraho bukuruwe nako kavuyo. iyo ugeza kimisagara, muhima gitega niho wakumva ibyo mvuga ni ahantu hababje iyo uzi neza yuko hejuru yaho ariho duhita tubona yamihanda namazu meza arimuri nyarugenge kiyovu. hari insecurity iteye ubwoba muri utwo tujagari. ubwo bambwiye abana bato ngo bibisha ibyuma nyabugogo ngo biyise abamarine. ariko urareba ugasanga bakururwa nakakajagari. abo bamarine bariba mpaka kimisagara naza gitega. RERO IYO BAKUBWIRA YUKO MU RWANDA NTA MUTEKANO UHARI JYA UBANZA UMENYE NGO UVUZE IBI ATUYE HE? kuko uko nabibonye abatuye za kibagabaga, kimihurura, kacyiru, nyarutarama muri birya bipangu ntashobora kumva ibyo uvuga uramutse uvuze yuko nta mutekano ufite mu Rwanda. kuko we arawufite atuye ahantu hatekanya (safe) ariko kigali nti rangirira muri birya bipangu. nyarugenge ni nini si irangirira mu kiyovu hari naza nyamirambo, akajagari ka rwezamenyo kugera za biryogo, nyakabanda.
bahateganyiriza iki rero? bavuga yuko hazakorerwa slum upgrading nuko ahandi hagakorerwa reorganized housing.
ino slum upgrading ni umushinga uri kwisi hose mugukuraho utajagari uterwa inkunga na banki yisi. si ibintu byabanyarwanda gusa biri hose kwisi kuko babiherwa amafaranga yokubikemura. Ethiopia, kenya na uganda batangiye kubakira abatuye utujagari.
bikorwa bite ibyo bintu? urabona intambara irangira niho burya utujagari twikubye kabiri muri Kigali kubera abantu bavuye hanze bazaga basanga umugi. nuko batangiye kubaka mumihanda,mubuhaname bwimisozi mumashyamba akikije kigali etc.. abandi bari bafite ibibanza nabo babibonamo inyungu. ugasanga umuntu acucitse utuzu twinshi ngo akodesha twubatse mukavuyo gahambaye.
muri utwo tujagari rero hateganyijwe kuzanyuzamo imihanda. bivuze yuko bazasenya amazu ari aho imihanda izanyura. abubatse byemewe namategeko ngo nibo bazahabwa ingurane nuko abandi wumva basa nkaho bazabihomberamo. nuko slum upgrading iteganyijwe mu Rwanda, nyuma yoguca imihanda rero bazahita bazamura amazu agendanye naho ngaho. ikibazo cya ba kubaka amazu urareba ugasanga bo ntacyo bafite ariko guha ingurane aho imihanda iri bunyure ndavuga ibikorwa remezo byose(imihanda,amashanyarazi,amashuri,amavuriro etc..) byababereye ikibazo kandi nti bashaka kubyaturira abaturage mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cya expropriation.
abaturage ba nyarutarama nicyo kibazo bafite barasaba ingurane mugihe leta yo ishaka kubatsindagiza amazu yabubakiye. igihombo kikava he rero? urasanga muri turya tujagari hari nkumuntu warufitemo ikibanza kinini kirimo n’amazu yakodeshaga. kuburyo akubwira ati nibura make bampa baramutse bambariye ni nka miliyoni 200 frw, nuko leta aho kumuha ingurane igahitamo kumuha inzu isimbura hamwe yarafite hangana gutyo bati akira inzu yibyumba 3 bihwaniremo(inzu utaha nagaciro ka miliyoni 30frw!!! ngibyo ibibazo byahariya bita bannnyahe muri nyarutarama ABATURAGE BO BARAGIRA BATI “ABASHAKA AMAZU BAYAHABWE NABASHAKA INGURANE BAZIHABWE MUREKE KUDUTSINDAGIZA IBYO TUDASHAKA. Kuko hari abo byungura nabo bihombya nkuko mubyumva.
hakaba ikibazo nacyo kitoroshye cyokwimura abaturiye ibishanga ndetse nimisozi ihanamye nkaza mont kigali, jari… nkaho za jari abaturage babwiwe kuhikura nta yandi mananiza bagatura ahandi nabari mubishanga nuko.
ikibazo ugasanga ari “TURAVAHA SE TUJYE HE? “ugasanga nyine leta yo ifite umurongo wa bazafashwa, abazahabwa ingurane ngo nabatazigira icyo bahabwa nabusa rwose. ugasanga abaturage batishimye. iyi gahunda izasigamo abanyarwanda imvune ikoneye cyane.
abaturiye za ruhurura bangomba gusenyerwa ngo hakabungwa bungwa. still hamwe wumva bazafashwa abandi ukumva ibyabo bidasobanutse.
nka biryogo, rwezamenyo na gitega nkuduce twegereye cyane ya (CBD umugi wubucuruzi Nyarugenge) nababwiye mugice cya mbere ngo bahateganya kuzahubaka bajya ejuru ama apartment kuburyo umuturage azajya ahabwa inzu kubutaka yaratuyemo yubatswemo inzu. cg yaba abyishoboreye akiyubakira ajya juru nkuko biteganywa muduce tumwe na tumwe twaho. iyo option ninziza izanakuraho icyo kibazo cya expropriation ndetse binafashe bakavukire kuguma aho bari batuye. gusa ibi birungura umushoramari nuko bikubite hasi banyiri utujagari dukodeshwa. wasangaga nka biryogo umuntu afite nkimiryango 4 akodesha nta kindi akora. niba basenye aho yarafite ayo mazu bakamuhamo imwe atura nuko izisigaye zikaba izumushoramari urumva yuko bishobora kuzatera ubukene. kuburyo nkangurira abaturage kwishyirahamwe bo bakiyubakira kuko nibubakirwa bazahomba ubutaka, bunguke inzu batura gusa mugihe nibiyubakira ari investment yahazaza kubutaka bwabo. nkabantu bari batunzwe namazu akodeshwa.
naho ibya organized housing, ntekereza yuko byo bizakorwa ahemerewe kuzajya inzu zumuryango umwe aho bazazegereza imihanda nibikorwa remezo.
ni ibintu usanga bisa nabi muri utu tujagari kuburyo na Ambulance itabona aho inyura itabaye. ibyo nabyo ni indi shusho yumugi wa Kigali. BIZASHYIRWA MUBIKORWA RYARI? NI AGATERERA NZAMBA KUKO NIBA LETA IRIMO KWANDAVURA IDASHAKA KWISHYURA ABATUYE NYARUTARAMA UBWO BAZISHYURA ABATUYE KIMISAGARA?
Rwanda Iwacu