Rwandair isubitse urugendo Kigali-London bitunguranye kubera ikibazo cya tekinike.
Sosiyete y’ u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere yatangaje ko urugendo Kigali –London inyuze Brussels ruhagaritswe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019 ndetse n’ urwari kuvayo ruza mu Rwanda rwakuweho.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Rwandair yatangaje ko byatewe n’ ikibazo cya tekinike cy’ indege yisegura ku bo biza kugiraho ingaruka.
Yagize ati “Tubabajwe no kubamenyesha ko urugendo WB700 rwari kuva Kigali rwerekeza London Gatwick runyuze Brussels ruhagaritswe kubera ikibazo cya tekinite mu ndege. Urugendo rugaruka WB701 narwo rurasubitswe. Abo byagizeho ingaruka barasubizwa amafaranga cyangwa bazahabwe itike mu rugendo rutaha”.
Rwandair ntabwo yatangaje ikibazo indege yagize icyo aricyo gusa yavuze ko ari ikibazo cya tekinike.
RwandAir yaherukaga gusubika urugendo mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka wa 2019, icyo gihe gihe yagize “Bitewe n’imyigaragambyo irimo kuba ku kibuga cy’indege cya JKIA, urugendo rwacu WB452 rujya i Nairobi rugakomeza i Entebbe, rwakuweho. Abagenzi bose ba Entebbe byagizeho ingaruka bazahabwa imyanya mu rugendo WB434. Tubabajwe cyane n’ingaruka zose byateza”.
Rwandair ikomeje kwagura ingendo zigana hirya no hino mu bihugu bitandukanye. Ingendo iheruka gutangiza ni urugana Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n’ uruganda mu Bushinwa. Nta narimwe indege ya Rwandair irakora impanuka.