Ejo numvise Radiyo nshya ya Dr. Rudasingwa yise “Radiyo Ihuriro” mu rwego rwo kuyobya abanyarwanda kuko aho kuyita izina we yihimbiye yitije nako yibye ijambo “Ihuriro” tuzi twese ko ari iry’ ishyaka RNC we ubwe yikuyemo ntawe umwirukanye n’abagenzi be Ngarambe Joseph na Jonathan Musonera.
Dore impamvu yanyibukije Radiyo Muhabura. Abazi mwese Radiyo Muhabura muribuka ko yari iya FPR Inkotanyi icyo gihe yari ihanganye n’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana na MRND. Icyo yari igamije kwari ugukora poropaganda ya FPR Inkotanyi mu rwego rwo kwangisha abaturage ubutegetsi bwa Habyarimana. None Rudasingwa n’abagenzi be twari tuziko nabo bari kumwe natwe hanze mugushaka ko ibintu mu gihugu byahinduka maze Kagame na FPR bakareka abanyarwanda bakishyira bakizana ndetse bakanihitiramo ababayobora nta gitugu, bahisemo kwerekeza ingufu zabo mu kurwanya abari abasangirarugendo babo.
Rudasingwa n’abagenzi be barimo barabeshya rubanda ngo bashinze irindi shyaka ariko njye ndabona aho kuza rirwanya Kagame na FPR ryaje rirwanya abo bakoranye muri RNC ibi bikaba bisa n’ uburyo Kagame na DMI basenya andi mashyaka ari mu Rwanda nkirya PS Imberakuri ya Me Ntaganda Bernard. Nta wanze ko bashyiraho radiyo yabo, ariko nibayite irindi zina bareke kuyobya rubanda. Uruzi niyo bayita Muhabura!
Ibyo bavugiye kuri iyi Radiyo yabo mu kiganiro kiyishyiraho biteye kwibaza. Nuburenganzira bwabo bwo kuvuga no kunenga uwo bashaka ariko ibyo bayivugiyeho nasanze ntawabareka ngo areke kugira icyo abivugaho. Njye nta shyaka ndimo kandi nta niryo nteganya kujyamo. Njye ndarwanira ko ibintu mu Rwanda bihinduka kandi bigahinduka mu mahoro aho abantu bavuga ibyo bishakiye badakubiswe agafuni cyangwa ngo bazimire. Aho abantu bitorera abayobozi nta mbogamizi ndetse aho abantu bagira imitungo nta bwoba ko leta iriho ejo izabitwara igihe ishakiye.
Birasekeje nako birababaje kumva aho Rudasingwa, Ngarambe na Musonera bavuga amacakubiri bagiranye n’abagenzi babo basize muri RNC bivanyemo ntawe ubirukanye kuko twe ntacyo bitwungura na gato ahubwo biradutesha igihe cyacu. Ibi byo kuvuga no gusebya bagenzi babo hahoranye byanyibukije wa mugabo utandukana n’umugore we bari bubakanye urugo noneho we agatangira kugenda amusebya ndetse anamena amabanga yabo bombi mu gitanda.
Ntabatindiye rero, tega amatwi aka gace k’ikiganiro cya radiyo ya Rudasingwa n’abagenzi be aho batangiza radiyo yabo. Muri macye aho kuyitangira bareba mu cyerekezo k’imbere bayitangiye bareba mu kerekezo cy’inyuma kuko bo bahisemo kuvuga no gusebya bagenzi babo bari bamaranye imyaka 4 mu gitanda:
Jules Kagabo
Lyon, France