Site icon Rugali – Amakuru

Iyi Nzaramba bayemeye batinze! Akarere ka Bugesera karemera ko gafite inzara

Ni gute umusaruro mbumbe w'u Rwanda wiyongera 12% mu gihe inzara n'ubukene byiyonera?

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera baravuga ko bafite inzara ahanini bakagaragaza iterwa n’izuba.

Bavuga ko Akarere kadatanga ibiryo hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe bityo abenshi bari mu cyiciro cya mbere ntibibagereho.

Aha bagaragaza ko abenshi mu bahabwa ibiryo baba batari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, nabyo bituma inzara yiyongera.

Uwayifasha Andre ati “Ikibazo cy’inzara hano batanga ibiryo kuri bamwe abandi ntibabibone, ariko ahanini inzara yatewe n’izuba turahinga izuba ntirive bityo ibyo twahinze bikuma. Twasaba ko baduha nk’imbuto z’ibishyimbo cyangw an’utundi tubuto twadufasha.”

Uwitonze Agnes ati “Inzara irahari ikibigaragaza iyo mbirebye n’amaso yanjye mbona iterwa n’iri zuba.”

Nsabimana Theophile ati “Ibiryo byatangiye gutangwa bahereye mu bari mu kiciro cya mbere, nkatwe tubarizwa mu cyiciro cya kabiri nta biryo tubona pe.”

Aba baturage barasaba inzego ko hajya hatangwa ibiryo bahereye mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ndetse bakigishwa no guhinga hakurikijwe igihembwe cy’ihinga.

Uwitonze Agnes yagize ati “Ikibazo cy’inzara gihari nanone ahanini giterwa no kuba abaturage bataramenya neza uburyo bwo guhinga batavangavanze ibihingwa.”

Nsabimana Theophile ati “Tugiye tubonera ifumbire ku gihe, tukabona n’imbuto ku gihe twagira amahirwe imvura ikagwira igihe ibyo byadufasha inzara ikabasha gucika.”

Dusabimana Jean Bosco “Tuba dutegereje ikirere, kugira ngo duhinge ,by’umwihariko abaturage batuye mu karere ka Bugesera dukunda guhinga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko ikibazo cy’inzara gihari cyatewe n’igihembwe cy’ihinga ndetse ko imfashanyo yatangiye gutangwa kubahuye n’icyiza cy’inzara.

“Ikibazo cy’inzara gihari ni uko hari imirenge yagiye igira igihembwe cy’ihinga, hagiye hava izuba rikabije muri iyo mirenge na Ngeruka irimo ubwayo hanyuma.

Flash FM

Exit mobile version