Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Iyi ntiyaba ari DMI? Ikindi gitero ku Kitabi hatwitse imodoka 3 z’abagenzi!

Amakuru Rugali ikesha Minisiteri y’ingabo y’u Rwanda yasohotse mw’itangazo ryayo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Ukoboza 2018 nuko hari igitero abantu bagabye ku Kitabi baturutse mw’ioshyamba rya Nyungwe bagatwika imodoka 3 z’abagenzi.

Muri iryo tangazo Ministeri y’ingabo zu Rwanda yavuze ko icyo gitero cyabaye mu ma saa kumi n’ebyeri mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo. Ivuga ko aba bantu bateye bataramenyekana kandi izi modoka zatwitse zikaba ari izitwara abagenzi hakaba hapfuyemo abantu 2 abandi hafi 8 barakomereka bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Kigeme.

Muri iryo tangazo umuvugizi w’ingabo Lt. Col Innocent Munyengango yatangaje ko ubu abasirikari ba RDF bakurikiranye abo bateye ku Kitabi kandi bitewe nuko bari bamaze iminsi bagenzura ibibera muri ako karere bazi neza uwahateye ko kandi batakomeza kurebera no kureka abo bagabye icyo gitero. RDF ikaba ihumuriza abanyarwanda ko umuhanda muri Nyungwe iyo za Kitabi ujya Rusizi ari nyabagerwa. Dore itangazo rya RDF mu cyongereza: