Abayoboke b’idini ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bateranira mu rusengero rw’i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge bahuye n’uruva gusenya nyuma y’aho bagiye gusenga bagasanga rwafunzwe kubera kutuzuza ubuziranenge, bagorwa no kubona aho bubahiriza Isabato.
Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Werurwe 2018, nibwo uru rusengero rw’Abadiventisiti rwafunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Umurenge wa Nyamirambo nk’uko itangazo ubuyobozi bwasohoye ribivuga.
Ubugenzuzi buri kureba imiterere y’insengero, niba aho zikorera hemewe, hatagenewe inzu zo guturwamo ngo zisakurize abaturage; kuba zitubakishije shitingi cyangwa amabati ku nkuta; kuba zifite ubwiherero buhagije; kuba zifite parking ihagije y’imodoka; kuba byibuze urusengero ruri ku buso bwa hegitari; kuba insengero zifite uburyo bwo gufata amazi ava ku bisenge; ikindi kandi amatorero cyangwa amadini ahasengera akaba afite icyangombwa kiyemerera gukora.
Nyuma y’uko uru rusengero ruherereye hafi yo kuri Club Rafiki rufunzwe, IGIHE yageze aho ruhereye kuri uyu wa Gatandatu isanga hari bamwe mu bayoboke babuze aho bateranira.
Umunsi w’Isabato uhabwa agaciro gakomeye mu Itorero ry’Abadiventisiti bitewe n’imyizerere y’abayoboke baryo.
Bamwe batangarije umunyamakuru wa IGIHE ko batunguwe no gusanga urusengero rwabo rwafunzwe.
Umwe yagize ati “Birababaje cyane kubona urusengero nk’uru rufungwa kubera ibibazo by’ubuziranenge hanyuma ngo tujye gusengera mu Rugunga. Abayoboke benshi baba bibaza ikiba cyabuze kugira ngo bigere aho urusengero rufungwa.”
Uwitwa Shyirambere Viateur yagize ati “Nanjye byantunguye gusanga rufunze ariko nta gikuba cyacitse kuko nibamara kuzuza ibyo basabwe tuzongera tuhasengere.”
Uretse urusengero rw’i Nyamirambo, hanafunzwe n’urwa Muhima kuri Yamaha, nabo kuri iyi Sabato bagiye gushaka ahandi bateranira narwo rwafunzwe nk’uko Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Urugero ni nko ku Muhima bafite urusengero rutaruzura, basabwe kubanza kuzuza bakabona kuhasengera.”
Yadusoneye yavuze ko ab’insengero zabo zafunzwe bagiye basengera ahandi hatafunzwe.
Yasobanuye ko insengero zagiye zifungwa hari izasabwe kuzuza ibikenewe by’isuku, parking n’ibindi ariko ngo nk’abasengeraga ahubatse nk’ibyicaro byo muri stade [tribune], basabwe kubaka insengero nshya ndetse n’abari bafite izitaruzura basabwa kubanza kuzuzuza.
Ifungwa ry’insengero z’Abadiventisiti rije nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali hamaze gufungwa 714 zirimo 156 muri 352 zadadiwe mu Karere ka Kicukiro; muri Gasabo hafunzwe 355 muri 699 naho muri Nyarugenge hafunzwe 203 muri 300. Iyi nkubiri yanageze mu Ntara zitandukanye z’igihugu.
Igikorwa cyo kugenzura insengero kiri gukorwa n’ubuyobozi bw’uturere bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari narwo rufite amatorero n’amadini mu nshingano. Uru rwego ruvuga ko insengero zafunzwe zasabwe guhagarika ibikorwa byazo kugeza igihe zizuzuriza ibisabwa byose.
Source: Igihe.com