Site icon Rugali – Amakuru

Iyi ntambara Kagame akomeje kwifuza na Uganda cg Burundi ishobora kuzaba iyanyuma

UGANDA YONGEREYE INGABO ZAYO KU MUPAKA IHANA N’U RWANDA ABANYARWANDA B’INKWAKUZI BAHITA BAZIHUNGIRAHO.

Nyuma y’agasomborotso k’abasirikare ba Kagame birirwaga bakanarara barasagura uko bashatse ku mupaka , igisirikare cya Uganda UPDF cyongereye kandi kegereza ingabo zacyo umupaka ngo zirebane n’abo barasagura, abaturage b’abanyarwanda bazibonye bazihungiraho nk’umwana uhungira umubisha ku mubyeyi.

Ni nyuma y’aho abasirikare b’u Rwanda nako ba Kagame, bamariye igihe kinini barasa abaturage baba abanyarwa cyangwa ab’abagande.Amakuru tukibegeranyiriza aravuga ko abanyarwanda biganjemo urubyiruko rugifite agatege ko gutibika, ruri kugira rutya rugacunga ingabo za Kagame ku jisho, maze rukigobyora rimwe bakaba bageze ku butaka bwa Uganda!

Aho bari guhita bapfukama buyisiramu bagashimira Imana, ahasigaye bakakirwa n’igisirikare ndetse n’igipolisi bya Uganda, dore ko bifite discipline ikubye 1000 ibya Kagame byahawe amabwiriza yo kwica kabone n’aho byaba byihekura.

Uko bigaragara aha hashobora kuba akantu, kuko ntihazabura inturumbutsi ya Kagame izagira itya ikirukankana umuntu yayisiga ikamukurikiza amasasu !

Amasasu rero yo ntazi umupaka ngo nawugeraho azahagarara, nagwa ku butaka bwa Uganda ruzahita rwambikana nta kabuza kuko Uganda yariyamye, yatanze abagabo inshuro zirenze zingahe… Ikindi kandi u Rwanda, Kagame yamaze kurugira umwana murizi! Kuba rushotora abaturanyi ubibajije n’umwana waraye avutse ibyo arabizi!

Igisirikare cya Uganda (UPDF) n’igipolisi cyayo (UPF) byatangiye kwakira abanyarwanda bari kubihungiraho. Barahunga Kagame nta kindi!

Amakuru atugeraho ni uko ubu Uganda iri kwakira aba banyarwanda neza ikabagenzura ngo hatagira nyamabara yikinga mu kiza, ubundi yarangiza ikabakura hafi y’umupaka, dore ko bose bariho bahita basaba ubuhungiro.

Harya ngo ikinyoma gica he ukuri kukanyura ku ngazi kukagitangayo? Muribuka ejobundi Kagame yabicikirije ngo nibakureho ubuhunzi ku isi hose ku banyarwanda?

Ni nka Bihehe yijuse igasezeranya abaturage ko itazongera kubarira ihene n’intama! Harabura gato ngo n’abari imbere mu gihugu batangire guhungira muri za ambasade!

Iyi nkuru turacyayibakurikiranira…

Abaryankuna

Exit mobile version