Site icon Rugali – Amakuru

Iyi ntambara Kagame agiye kwishoramo mu Burundi na Congo zizarangirana nawe!

Burya si buno niyo magambo 3 twabwira Paul Kagame n’agatsiko bakomeje kwica inzirakarengane ngo barashaka impamvu yo gutera u Burundi na Congo.

Kagame akomeje kwibwira ko akiri muri 1996 mu gihe Twitter, Facebook na YouTube byari bitakavutse yirirwa yitera amabombe akirasaho yarangiza akabeshya ko abamurasheho bari muri Congo sinakubwira za RFI, BBC, CNN na za Le Soir bikandika ibinyoma bye maze isi yose ikabimira bunguri maze bugacya Paul yambutse Congo.

None arashaka kubigarura ariko nawe numara kumva amajwi yaba baturage yakoreshejwe mw’itekinika ry’igitero cyo ku Kitabi nibwo urumva ko ubuswa babikoranye arinabwo buswa ahari tuzabona kuri RDF naramuka ashoje izi ntambara.

Ibya cya gitero ku Kitabi twamenye ko ari ITEKINIKA ryo gushaka impamvu yo gutera u Burundi:

https://youtu.be/Yr-TRE3k7J4

Exit mobile version