Mu ruzinduko rwa mbere muri uyu mwaka wa 2017, Perezida Kagame asura abaturage b’Akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 13 Gashyantare 2017, abaturage bagaragaje imyitwarire idasanzwe mu gihe bari bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku mukuru w’igihugu, aho berekanaga ko bafite akarengane n’akababaro bashaka kugaragariza umukuru w’igihugu, ariko bagakumirwa n’abari bashinzwe iyi gahunda.

Mu Murenge wa Matimba ni ho Perezida yabanje gusura anageza ijambo ku baturage b’uyu murenge n’indi birutanye, mbere y’uko Umukuru w’igihugu abonana n’abaturage b’Umurenge wa Karangazi. Aha hose Perezida yatanze umwanya ku baturage ngo baganire.

Nkuko bisanzwe mu myanya iyo umukuru yasuye Akarere aha umwanya abaturage wo kubaza ibibazo, icyabaye umwihariko udasanzwe muri aka Karere ka Nyangatare mu mirenge yombi n’imyitwarire Mu bibazo ya bamwe mu baturage mu gushaka kubaza no kwigerera ku mukuru w’igihugu ku mbaraga.

Mu Murenge wa Matimba abakecuru babiri bashakaga umwanya wo kubaza Perezida bavuye mu bandi baturage baza birukanka bagana aho Perezida ariko batangirwa n’abashinzwe umutekano ndetse n’abandi bayobozi bari hafi aho.

Umwe muri aba bakecuru yaryamye hasi arikumbagaza mu ijwi riri hejuru ati “ Nyakubahwa Perezida ndenganura ndarengana ntibashaka ko nkugezaho akarengane bankoreye.”

Perezida yasabye uyu mukecuru gutuza akabwira abayobozi bari kumwe ikibazo afite harimo na Minisitiri Kaboneka gusa uyu mukecuru ntiyabyemeye ahubwo yakomeje gutera hejeru asakuza avuga ko yifuza kwivuganira na Perezida akaba ari we abwira akarengane ke akamurenganura.

Iyi myitwarire itaranyuze umukuru w’igihugu aho yasabye uyu mukecuru kubanza agatuza ko adashobora kumwumva mu gihe adacishije make ngo abanze asobanurire abari bamuri hafi ikibazo afite. Aha Perezida Kagame yavuze ko bitashoboka kuri wese ashatse kubaza ikibazo cye mu bene ubu buryo bumeze, ari nabyo yabwiye mugenzi we wundi wasakuzaga nawe atera amahane ku rundi ruhande.

Byabaye ngomba ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihigu n’imibereho myiza y’abaturage Francis Kaboneka ndetse na Guverniri Kazaire Judtih n’umuvunyi mukuru bava mu mwanya yabo bakegera uwo muturage, ariko Perezida akomeza kumusaba ngo atuze abwire ikibazo cye abo bayobozi. Uyu mukecuru yaje gutuza maze avugana na Minisitiri Kaboneka, waje kwegerera Perezida Kagame akamusobanurira imiterere y’ikibazo cye.

Aha Minisitiri Kaboneka byabaye ngombwa ko ajya gusobanurira Umukuru w’igihugu ikibazo cy’uyu mukecuru

Aya mafoto ari hasi aragaragaza uyu mukecuru ahanganye n’abashinzwe umutekano ashaka kwegera hafi y’aho umukuru w’igihugu yari ahagaze yumva ibibazo↓

Umukecuru yasubijwe mu byicaro bye amaze gukemurirwa ikibazo

Kimwe no mu Murenge wa Karangazi aho Perezida yakomereje uruzinduko yagiriraga muri aka Karere, naho hagaragaye imyitwarire nk’iyi, kuko naho ubwo yatangaga umwanya ngo abaturage babaze umukecuru umwe yahise aza yirukanka agana aho Perezida ari ariko nabwo atangirwa n’abashinzwe umutekano.

Mu ijwi riri hejuru yatakiye Perezida avuga ko ari we wamukiza akarengane afite ariko ahita ajyanwa hirya abayobozi bajya gukurikirana ikibazo cye, nka bagenzi ba mbere nawe yaryamye hasi, ahatana ashaka kwegera umukuru w’igihugu.

Muri aka kanya undi musaza na we yahise atera hejuru ati “.. Perezida iyi ni inyandiko ikugenewe ngo urebe akarengane nakorewe.. rwose narakwandikiye reba uko ndengana”. Uyu nawe Perezida yamusabye gucisha make akavuga ikibazo cye ariko umusaza akomeza gusakuza ahangana n’inzego z’umutekano ngo asange Perezida.

Byabaye ngombwa ko Perezida Kagame ubwe asanga wa musaza amusaba kubaha abayobozi bari kumwe kandi ko nakomeza guteza akavuyo ikibazo atari bucyumve.

Nyuma y’uko Perezida amusanze aho ari umusaza yaje gutuza abwira abayobozi ikibazo cye ndetse nawe asezeranwa ko kizakemuka.


Uyu mukecuru nawe yikumbagaje hasi ashaka gusanga Perezida

Perezida byabaye ngombwa ko yisangira uyu musaza ngo arebe akababaro afite anamusaba gutuza

Umukuru w’igihugu wakirijwe ibibazo byinshi i Nyagatare yasabye abaturage gukoresha ituze mu gihe bashaka kubaza ibibazo, icyakora Perezida Kagame yasabye umuyobozi w’aka Karere Mupenzi Georges hamwe n’itsinda rye gufata umwanya uhagije bakegera abaturage akabumva bakabakemura ibibazo.

Nubwo ariko hari abaturage bagaragaje amarangamutima akabije mu gushaka kumvikanisha ibibazo byabo ntibikemukire aho, hari bimwe mu bibazo Umukuru w’Iigihugu yasize atanze umurongo abishinga n’inzego cyane cyane akarere kuba byakemutse maguru mashya.

Muri byo harimo n’ikibazo cy’umuturage washingaga Ubuyobozi bw’Akarere kuba bumaze imyaka ibiri butaramuha ingurane y’ubutaka mu gihe ubwe bwubatsweho amashuri. Mu bisobanuro byatanzwe n’umuyobozi wAkarere bitanyuze umukuru w’igihugu, ni ho Perezida Kagame yahereye asaba ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe uyu muturage yaba yakemuriwe ikibazo, agasubizwa n’amafranga yatanze yiyandikishaho ingurane.

Kuri Perezida Kagame nawe asanga urugero rw’uyu muturage ari urugero rw’ibindi bibazo byinshi bidakemurwa kandi nta kiba kigoye, bityo asaba abayobozi kujya baha umwanya abaturage bakabakemurira ibibazo.




Uyu mukecuru nawe yaririraga inyuma avuga ko yabujijwe kujya kubonana na Perezida

Abayobozi bagiye kwegera abaturage ngo bumve ibibazo byabo

Hari ababajije ibibazo byabo batuje birakemurwa ↓


Inkuru n’amafoto: MUSABIREMA Alexis
Source: http://www.makuruki.rw/UTUNTU-N-UTUNDI/article/Inama-9-zafasha-kubaho-mu-munezero-udashamikiye-ku-butunzi