Umunyamakuru arasubiza amaso inyuma ku bucuti bwe na Robert Mugabe. Wilf Mbanga, umunyamakuru w’Umunya-Zimbabwe, yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC iby’ubucuti bwe na Robert Mugabe wahoze ari Perezida w’iki gihugu watabarutse uyu munsi ku myaka 95.
Bombi bari inshuti mu myaka ya 1970 na 1980, ariko ubucuti bwabo burangira hashize igihe gito Bwana Mbanga ashinze ikinyamakuru cye The Daily News mu mwaka wa 1999.
Yagize ati: “Yari perezida wanjye kandi yari, igihe kimwe, inshuti yanjye”. Yongeyeho ati: “Twari inshuti cyane guhera mu 1974 kugeza ubwo natangizaga ikinyamakuru cyigenga cyanjye cyitwa The Daily News. Nuko ahita atangira kwanga icyitwa icyanjye cyose iyo kiva kikagera.
“Byageze aho ntabwa muri yombi ndetse ndaburanishwa muri Zimbabwe, ibintu byamaze amezi macye. Nyuma yaho nahisemo guhunga kubera gutotezwa”.
“Yatangiye ari umuyobozi mwiza – ariko ikibabaje ntazibukirwa ku byiza yakoze mu ntangiriro, ahubwo ku byo yakoze mu mpera y’ubuzima bwe”.
“Yari urugero rwiza rwo kwibohora. Ibyo ni ukuri, ariko hari abantu benshi bapfuye [mu gihe cy’ubutegetsi bwe]”.
Bwana Mbanga yakomeje agira ati: “Mwibuka mu buryo bw’imvange. Twabaye inshuti nziza ubwo nari nkiri umunyamakuru muto ndetse najyaga njyana na we mu ngendo ku isi. Yatumaga mukunda kandi yavugaga ashimitse cyane”.
“Ariko ndanamwibukira ku bugome yankoreye [ndetse] n’abandi bantu benshi bapfuye kubera kugundira ubutegetsi kwe”.
“Ndacyafite muri jye ibyo bihe byiza nagiranye na we, ariko nanone nanga ibyo yakoze ku gihugu cyanjye”.
BBC Gahuza