Site icon Rugali – Amakuru

Iyi ni gihamya yuko ababura bose ari polisi cg DMI iba yabikoze

Polisi yatangaje ko ari yo ifite abayoboke batandatu b’idini ya Islam bari baburiwe irengero
Polisi y’igihugu yemeje ko ari yo ifite Abayisilamu batandatu bari bahagurutse i Kigali ku wa 10 Mutarama, berekeza mu karere ka Huye gutanga ikiganiro muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Aba Bayisilamu barimo abashehe (Sheikh) babiri bikaba bivugwa ko baganiriye n’abanyeshuri muri iyo Kaminuza. Nyuma yaho imiryango yabo yabahamagaye kuri telefoni ahagana saa saba z’amanywa uwo munsi, isanga zavuyeho.
Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Célestin, yabwiye IGIHE ko niba bababuze bajya kuri polisi bagatanga ikirego ikabafasha kubashakisha.
Abari babuze ni Sheikh Ndahimana Ahmed na Ndabishoboye Ally, hari kandi Maboyi Jamali, Hajji Mushumba Abdoul Karim n’abandi babiri barimo umushoferi wabo n’umusore wiga mu ishuri ry’abayisilamu rya Rwampara.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa Gatandatu tariki 30 Mutarama, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi (CID), ACP Theos Badege, yavuze ko abayisilamu batandatu bari mu bafashwe bakekwaho umugambi wo gushishikariza Abanyarwanda kwinjira mu mutwe w’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya Islam, ISIS.
Yagize ati”Abantu bafashwe bava Huye, twakwizeza ko abo ngabo uzababona mu byiciro bibiri, birimo iby’abazashyikirizwa ubushinjacyaha n’abazarekurwa vuba.”
ACP Badege avuga ko nyuma y’urupfu rwa Mohammed Mugemangango warashwe akekwaho kujyana Abanyarwanda muri ISIS, iperereza ryerekanye abandi bafatanyaga na we n’ibikoresho bifashishaga mu bukangurambaga.
Bamwe muri bo bazashyikirizwa ubushinjacyaha abandi barekurwe hakurikijwe ibyavuye mu iperereza.
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubugenzacyaha muri Polisi (CID), ACP Theos Badege n'umuvugizi wa Polisi ACP Celestin Twahirwa
http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yatangaje-ko-ari-yo-ifite-abayoboke-batandatu-b-idini-ya-islam-bari

Exit mobile version