Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi mu Rwanda (Institute of Engeneers Rwanda) rwahaye abubatsi n’abandi bakora akazi bifitanye isano batari mu rugaga amezi make yo kuba bahagaritse iyo mikorere.
Ingingo ya 38 mu Itegeko rigenga imirimo y’abahanga mu guhanga inyubako n’iy’abahanga mu by’ubwubatsi iteganya ko umuntu ukora uyu mwuga atanditse ku rutonde rw’urugaga ahanwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Mu kiganiro urwo rugaga rwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 26 Mutarama 2018, Perezida warwo, Eng. Kazawadi Papias Dedeki, yavuze ko abubatsi n’abandi bakora ibifitanye isano nabwo bakwiye kubahiriza amategeko, bakabanza bakiyandikisha mbere y’uko bagira icyo bakora, bitaba ibyo bakabihanirwa.
Yagize ati “Dusanga nubwo itegeko rihari kuva mu 2012, abantu bashobora kuba batarizi ngo babe bazi ibikubiyemo ariko nanone mu ishyirwa mu bikorwa byaryo hari abagaragaza ko badashaka kuryubahiriza.”
Yakomeje agira ati “ Twandikiye ibigo byose tubisaba dushingiye ku itego ko batwoherereza urutonde rw’abantu bakoresha mu bikorwa byabo by’ubwubatsi, tunabasaba ko batwoherereza urutonde rw’imishinga bafite kugira ngo igenzura tuzakora mu mezi atandatu tuzabe tuzi abo tugiye kureba.”
Uru rugaga ruvuga ko rufite amakuru ko hari n’abakozi bakora mu bigo bya Leta binjiramo badafite ibyangombwa by’uko ari abahanga mu by’ubwubatsi kuko bigomba gutangwa gusa narwo.
Bamwe mu ba Enjeniyeri banga kujya mu rugaga, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ahanini biterwa no gutinya umubare w’amafaranga bacibwa buri mwaka.
Yagize ati “Usanga ahanini abantu batinya ariya mafaranga ya buri mwaka kandi hari igihe usanga hari abantu bakorera mu kwaha kw’abandi, ugasanga batanga imishinga yabo bitwaje izina ry’abandi baba mu rugaga bigasa n’aho ari bo ubwabo, ku buryo bakora batyo ntibirirwe barujyamo ku giti cyabo.”
Abayobozi b’urugaga basaba ko abantu batanga akazi k’ubwubatsi bakwiye kujya babanza kureba niba abo bagaha bemewe nk’Abenjeniyeri mu kwizera ko ibyo babakorera bitateza impanuka nko gusenyuka kw’inzu, inkongi n’izindi.
Kugira ngo enjeniyeri yinjire mu rugaga abanza gutanga amafaranga yashyizwe mu byiciro; rwiyemezamirimo yishyura ibihumbi 10 Frw byo kwiyandikisha ubundi akazajya atanga ibihumbi 100 Frw ku mwaka
Enjeniyeri ukirangiza ishuri yishyura 10,000 Frw byo kwiyandikisha, ubundi akajya atanga ibihumbi 50 Frw ku mwaka.
Urugaga rumaze kugira abanyamuryango barenga 800.
Perezida w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi mu Rwanda, Eng.Kazawadi Papias Dedeki
Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi mu Rwanda bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi, Bonny Rutembesa
Source: Igihe