Site icon Rugali – Amakuru

Iyi ndirimbo ya Kizito Mihigo – IBYISHIMO BIBI tuyituye Kagame n’abari muri FPR Inkotanyi

Mu minsi ishize banyarwanda, nabaririmbiye Umujinya mwiza muratungurwa, abaziranganzo barasakuza bati : “Umujinya mwiza ntubaho”

Abacurabwenge barahanitse bati : “Iyi ni inganzo y’ubumwe n’umurimo”, bati:”Iyi ni inganzo yo gukunda igihugu cyacu” Rwanda nziza nk’uko ikirango kibivuga, tuzagukunda tugukorere mu bumwe gusa.

None uyu munsi bana b’u Rwanda, nje kubabwira ibyishimo bibi, bimwe bituma twihemukira, tugasenya ibyo twiyubakiye :

Hari abakinnyi bakina umupira batsinda igitego bagasamara, bakarangara bakajenjeka, bakishyurwa ibitego amagana, ingaruka z’ibyishimo bibi zikabariza ayo kwarika. Hari urubyiruko rukundana rukirukankira mu buriri rugasangira ibyishimo bibi, sinakubwira urukundo rukayoyoka, rukaba nka ya mashara yaka agurumana akazima adasize n’igishirira.

Ibyishimo bibi biragatsindwa birutwa n’umujinya mwiza ndabarahiye, birutwa no kubabazwa ntuhemuke, ahubwo ugafata ibyemezo byo kwivana mu kababaro.

Rwanda nziza ngobyi iduhetse, nzakurinda ibyishimo bibi. Nzakurinda kwibagirwa ko aho wavuye ari kure cyane. Akarengane n’urugomo nibyo byakugejeje ku rupfu. None rero ngobyi iduhetse uramenye iyo mijishi itajishuka. Uramenye, kora iyo bwabaga uzitire ihohoterwa n’urugomo, kubirangarana byatuma uba nka wa muntu utsinda igitego agasamara. (X2)

Rubyiruko rw’u Rwanda nimucyo twirinde ibyishimo bibi, nibyo bituma munywa nyinshi, mukandika iminani mu nzira, mu mutwe ho harimo zeru. Ibyishimo bibi biragatsindwa, ibyishimo bibi biragatsindwa, ibyishimo bibi biragatsindwa, bituma babyara indahekana kuko bisanze mu myidagaduro itunguranye, ariko cyane cyane nshuti nkunda, bibatamika ka gakoko kabarya, kakabamira akaramata.

Kizito Mihigo Official Website:
http://www.kizitomihigo.com

Exit mobile version