Site icon Rugali – Amakuru

Iyi mpuguke nanjye turemeranya kuko iyo wumvise Frank Habineza avuga ugira ngo n’umuyoboke wa FPR Inkotanyi

Impuguke mu bya politike zikomeje kugaragaza ko Dr Frank Habineza atazabona n’ijwi 1%. Mu gihe mu Rwanda hari kuvugwa ibijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu arimo kwitegurwa ngo azabe muri Kanama uyu mwaka, bamwe mu mpuguke mu bya politike bakomeje kugaragaza ko Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka Green Party bizamugora kubona n’ijwi rimwe ku ijana (1%) hagendewe ku migabo n’imigambi agaragariza Abanyarwanda.

Ibi byagarutsweho n’impuguke mu bya politike ari bo; Dr Christophe Kayumba; Umwalimu muri Kaminuza akaba n’umushakashatsi ndetse na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD).

Mu kiganiro aheruka kugirana na Family TV, Dr Christophe Kayumba yavuze ko ishyaka rya Green Party nta bigwi rifite mu gihugu ndetse agaragaza ko ibyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ari nko kwikirigita ugaseka kuri Dr Frank Habineza ushaka uyu mwanya.

Yagize ati “[…] Ntabwo ndumva atanga ikiganiro haba kuri radio, televiziyo cyangwa ahandi hantu yahurira n’imbaga nyamwinshi y’Abanyarwanda ngo wenda atange porogaramu ye yazatuma bamutora. Nta n’ubwo nzi ikintu gifatika yaba yarakoze cyatumye ishyaka rye ryandikwa, ntabwo nzi icyo yari yakora azashingiraho yerekana kugirango bazamutore.”

Dr Kayumba akomeza avuga ko ishyaka rya Green Party rikiri rishya muri politike y’u Rwanda ndetse ngo nta n’abayoboke rifite bityo ko byatungurana rigejeje ku ijwi 1% mu matora y’umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Kagame yavuga ati ‘nahagaritse Jenoside’, u Rwanda rumaze imyaka 23 rufite umutekano, amahoro, iterambere […] ndibaza, Frank Habineza azavuga iki? Green Party mu Rwanda ni ishyaka rikiri ritoya nta mateka rifite, nta byo barageraho, nibaza ko nta mahirwe muha kuburyo nanarenza ijwi 1 ku ijana bizantungura!”


Dr Kayumba Christophe avuga ko Frank Habineza adateze no kuzabona 1% mu matora y’umukuru w’igihugu

Uretse Dr Kayumba uherutse gutangaza ibi, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) Ngabitsinze Jean Chrysostome nawe mu kiganirompaka aherutse guhuriramo na Frank Habineza kuri Televiziyo y’igihugu, nawe yamukuriye inzira ku murima aho yamubwiye ko atagomba kwizera ko hari n’ijwi na rimwe azakura mu matora arimo yitegura.

Yagize ati “[….] Ntabwo mpamya ko wabona 1%. Ni byiza kwitabira, kuri wowe ni ikintu cyiza nk’umunyapolitiki ukiri muto, ufite ishyaka rishya, twe dufite imyaka 25 muri iyi politiki mu Rwanda, tuzi byinshi kubarusha. Ndahamya ko amahirwe yawe abarirwa ku ntoki…”

N’ubwo izi mpuguke muri politike zagaragaje ko ishyaka rya Green Party nta mahirwe na macye rifite yo kuzatsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri Kanama, Dr Frank Habineza we ntahwema kugaragaza ko amatora nakorwa mu mucyo no mu bwisanzure ngo azayatsinda ku majwi asaga 51%.

Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka rya Green Party mu matora y’umukuru w’igihugu, ari mu bamaze kugeza kandidatire zabo ku ikubitiro kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) aho izasuzumwa maze hakarebwa niba yujuje ibimwemerera kuziyamamariza uyu mwanya koko.

Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe ni ku wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire byatangiye kuri uyu wa 12 Kamena bikazarangira ku wa 23 Kamena 2017.

Amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga ndetse no kuwa 4 Kanama 2017 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Ukwezi.com

Exit mobile version